Umusore w’i Nyanza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 28

Umusore wakoraga muri hoteli iherereye mu Mujyi wa Nyanza, yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko. Nk’uko amakuru abivuga ngo uyu musore yakoranaga n’uyu mukobwa, aho uyu musore we yari mu myaka 30 y’amavuko.

Bivugwa ko uriya musore n’umukobwa banyoye inzoga bagasinda bikagera saa cyenda z’urukerera, niko kujya mu cyumba cya hoteli umukobwa yararagamo. Nk’uko byagaragaye aho baraye ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko bahasambaniye ndetse bahasanze uwo mukobwa yambaye ubusa, mu gihe umusore yazindutse kare ataha aho yabaga hanze y’iyi hoteli.

Uwatanze aya makuru utifuje kumenyekana yagize ati “Umukozi ukora amasuku yazindutse kare, akomangira uwo mukobwa ngo amwake urufunguzo akore amasuku mu byumba maze, umukobwa yanga gufungura, maze uwo mukozi arifungurira asanga umukobwa yasinze ndetse anambaye ubusa, aryamye ku buriri butose.”

Uwatanze aya makuru yavuze ko ubwo uwo mukobwa yabyukaga, byarangiye avuze ko uwo musore yamufashe kungufu maze RIB ijya gufata uwo musore bikaba byagaragaraga ko uwo mukobwa yari yakomeretse ndetse afite n’amaraso. Ku rundi ruhande bivugwa ko kuba uyu mukobwa yafashwe kungufu yabitewe n’isoni kuko abo bakoranaga bamuvumbuye.

Ubwo ubuyobozi bw’iyi hoteli bwaganiraga n’UMUSEKE bwavuze ko uriya mukobwa atakiri mu kazi naho uriya muhungu akaba afungiye kuri RIB. Yagize ati “Dukoresheje kamera zacu twabonye ko bose bari basinze, kuko zabifataga, ibindi byo gufatwa ku ngufu ntabyo tuzi, cyakora RIB niyo izi icyo ifungiye uwo musore.”

Kugeza ubu uwo mukobwa nta kiri mu kazi ndetse bivugwa ko kuba yavuze ko yafashwe kungufu ari isoni yari agize ubwo yabazwaga ibyabaye, naho umusore we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved