Ibyakurikiye umusore na Nyina basanzwe bacukura icyobo bigakekwa ko ari icyo bashyiramo umurambo w’umwana w’imyaka 2 basanganwe

Ku wa 11 Ukwakira 2023, umugore w’imyaka 43 n’umuhungu we w’imyaka 15 bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Shingiro batawe muri yombi nyuma y’uko bafatiwe mu cyuho barimo gucukura icyobo bikekwa ko bashakaga kugitabamo umwana bari bamaze kwica. Ababyeyi b’uwo mwana abo bishe, bari babanje kumubura kuva kuwa 10 Ukwakira 2023, bahita batangira kumurangisha ku mbuga nkoranyambaga.

Dosiye y’aba bombi kuri ubu yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, Umushinjacyaha wakiriye dosiye yabo akaba yemeza ko bwatangiye kubabaza kugira ngo baregerwe Urukiko.

Mbere y’uko aba bafatwa, umunsi wose ababyeyi b’umwana biriwe bari kumushakisha baramubura, ku munsi ukurikiyeho baza kumusanga mu rugo rw’uwo mugore witwa Nyiramavugo Olive utuye mu mudugudu wa Mutuzo mu kagali ka Gakingo muri uwo murenge, aho basanze Nyiramavugo n’umuhungu we Ndayishimiye bari gucukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo.

Abababonye bahise bafata umwanzuro wo gusaka urwo rugo rwabo ngo barebe ko babona uwo mwana, baza kuhamubona koko ari umurambo, bahita bakeka ko icyo cyobo cyari icyo gushyiramo uwo mwana. Ubwo abaturage babajije Ndayishimiye iby’urupfu rw’uwo mwana avuga ko ubwo yarimo gucukura icyo cyobo, isuka yikubise ku mwana iramukomeretsa cyane, abonye bishobora kumuviramo ibibazo amukubita indi ‘ahita apfa.’ Uyu Ndayishimiye yavuze ko we na Nyina baje kwigira inama yo gucukura icyo cyobo ngo bamuhambemo birangirire aho ngaho.

Inkuru Wasoma:  Ibyabaye ku musore w’i Nyanza nyuma y’uko akoreye igikorwa cy’ubunyamaswa undi umugabo

Amakuru aravuga ko mu ibazwa ryo mu Bugenzacyaha, uyu mugore yemeraga ko yishe uyu mwana, biturutse ku kibazo we n’umuhungu we bigeze kugirana na Irankunda Eliezar, akaba Se wa nyakwigendera. Ikibazo bagiranye cyakomotse ku kuba uyu muhungu w’uyu mugore yarafatiwe mu cyuho na Irankunda yiba ibigori mu murima w’umuturanyi akamutangira amakuru, byatumye uyu musore na nyina batanga amande y’ibihumbi 35frw bahita babwira Irankunda ko bazamwihimuraho.

Icyakora nubwo mu Bugenzacyaha uyu muhungu yemeye ko yakubise umwana isuka agapfa, mu Bushinjacyaha yahinduye imvugo kimwe na nyina avuga ko yamuteye ibuye akagwa hasi bikamuviramo gupfa.

Aba bombi bakurikiranweho ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi giturutse ku bushake, aho gihanishwa igihano cya burundu, gusa uwakoze icyaha cyangwa se umufatanyacyaha iyo ari munsi y’imyaka 18 kandi arengeje imyaka 14, agabanyirizwa igihano ku mpamvu nyoroshyacyaha bigenwe n’umucamanza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved