Ibyakurikiye umusore waguwe gitumo asambanyiriza umwana w’imyaka irindwi mu ishyamba

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Kamubuga, Umudugudu wa Nyarungu, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanyiriza umwana w’imyaka irindwi mu ishyamba riri muri aka gace.

Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko bamenye aya makuru ubwo bumvaga urusaku rw’umwana w’umukobwa watabarizaga mu gashyamba, mu ma saa moya n’igice z’ijoro ryo ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, maze abaturage bahita bahurura ngo barebe ibibaye kuri uwo mwana bahageze basanga uwo musore ari kumusambanya.

Amakuru avuga ko ubusanzwe uwo mwana yiga mu wa kabiri w’amashuri abanza, ndetse ngo yari mu nzira avuye kuvoma, ubwo yari ageze hafi y’aka gashyamba yahuye n’uyu musore, aramuhagarika atangira kumushukisha igiceri cy’ijana ngo agure bombo, maze uwo mwana acyanze uwo musore ahita amufata ku ngufu.

Umwe mu batabaye aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru yagize ati “Umwana yahise atabaza, abatuye hafi y’agashyamba uwo musore yamufatiyemo ku ngufu bumvise ari ijwi ry’umwana birukirayo bakeka ko yaba ari nk’umuntu uri kumunigiramo, mu kuhagera basanga arimo kumusambanya.”

Abaturage bavuga ko bakihagera, umusore bamufatiye mu cyuho yagerageje kubaha amafaranga ngo bamubikire ibanga, ariko baranga bamubera ibamba, bahitamo ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, ziramufata zimuta muri yombi aho afungiwe kuri Station ya Polisi ya Gakenke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko uwo musore yahise atabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe. Ati “Ukwekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yahise afatwa ubu ari gukurikiranirwa kuri Sitasyo ya Polisi ya Gakenke, mu gihe umwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.”

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri yahagaritswe nyuma yo gufatwa asambana n’umugore wubatse umugabo we ahabwa ubusobanuro bwamuciye intege

Yakomeje avuga ko bari gukora ibishoboka ngo ubuzima bw’umwana bukomeze kumera neza dore ko yigaga no mu mashuri abanza. Ati “Umwana aba agomba gusuzumwa, agakorerwa ibizamini ndetse agahabwa n’imiti yabugenewe hamwe no gukomeza kumuhumuriza kuko ibintu nka biriya biragorana kubyakira kandi bimubayeho akiri n’umwana muto cyane.”

SP Mwiseneza yakomeje agira ati “Dukangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo, kuko ntibikwiye kumva cyangwa kubona umwana uri muri kiriya kigero agenda mu muhanda wenyine mu masaha ya nijoro. Ababyeyi ibyo baba bakwiye kubyirinda igihe hari nk’icyo bakeneye kiri hanze y’urugo bakigirayo, cyangwa bagatuma umuntu mukuru.”

SP Mwiseneza yaboneyeho kuburira abakomeje kwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi, ko bakwiye kubireka kuko biri ku isonga mu bikurura ibibazo nk’ibi, kuko nk’uyu musore bavuze ko akunze kugaragara mu bikorwa by’ubusinzi ndetse bikekwa ko yasambanyije uyu mwana biturutse kuri izo nzoga yari yanyoye.

Inkuru Wasoma:  Gicumbi: Impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa n’umusore uwaruyitwaye aratoroka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved