Ibyamamare bitandukanye byagaragaje gushengurwa n’urupfu rwa Junior Multisystem

Inkuru y’incamugongo y’uko producer Junior Multisystem yitabye Imana yamenyekanye kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 mu masaha ya nimugoroba. Umuziki nyarwanda wo hambere wagizwemo uruhare cyane n’uyu mugabo, kubera ko zimwe mu ndirimbo zamenyekanishije bamwe mu bahanzi bazwi cyane mu Rwanda niwe wazirambitseho ibiganza.

Juniro Multisystem yatangiye gutunganya indirimbo ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye, icyo gihe nyuma y’umwaka umwe amaze atunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi nibwo yatangiye kurambagizwa na F2K studio yari igezweho muri icyo gihe. Muri F2K studio, Junior yahakuwe na LickLick wamujyanye muri Unlimited Records nyuma y’umwaka umwe, ahamusiga yerekeje muri Amerika.

Amakuru avuga ko Junior Multisystem yitabye Imana azize uburwayi bw’impyiko yamenye ko yari afite ubwo yafatwaga mu minsi yashize, yajya kwa muganga kuwa 27 Nyakanga bikarangira ashizemo umwuka. Muri 2019 nibwo yakoze impanuka ikomeye yatumye acibwa akaboko. Muri 2022 Junior yiyambaje itangazamakuru aho yavuze ko arwaye akeneye ubufasha, anavuga ko abayeho mu buzima butamworoheye.

Nyuma y’urupfu rwe, ibyamamare nyarwanda benshi bagaragaje ko bashenguwe n’itaha rye. Christopher yagize ati “Mu by’ukuri nabuze icyo mvuga.” The Ben yifashishije ifoto ya Junior yamwifurije kuruhukira mu mahoro.

Element we abinyujije kuri Instagram yavuze ko yigiye byinshi kuri Junior, avuga ko ibigwi bye biri mu bantu. Umuhanzi Kamishi yasobanuye mu magambo menshi inzira yahuriyemo na Junior, avuga ko bamenyanye Junior agikorana na producer Papa Emille, icyo gihe Kamishi yari yarabuze na 20frw yo kujya muri studio, aba bombi bamuha amahirwe yo kujya ajya muri studio yabo agakorera ku buntu, gusa kubera akazi yahise abona ko gukora kuri radio bituma nta ndirimbo n’imwe barangiza.

Inkuru Wasoma:  Abacuruzi bahozwa mu buyobozi na mugenzi wabo anabahoza ku nkeke| bavuga ko amakuru ayavana mu bapfumu|dore impamvu nyamukuru n’icyo abahora.

Kamishi yakomeje avuga ko bongeye guhura nyuma akora kuri Voice of Africa, ubwo Junior yari yakoze indirimbo ‘Ndacyariho ndahumeka’ ya Jaypolly, akomeza avuga ko yakoze indirimbo zagiriye benshi umumaro.

Si aba gusa, abenshi bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rwa Junior Multisystem, ntibahwema kugaragaza umumaro nyirizina yagiriye abahanzi nyarwanda banazamutse kubera ibihangano yabakoreye.

Junior yakoze indirimbo zirimo ‘Urudashoboka ya Butera knowless, Umfatiye runini na Umwanzuro za urban boys, Ca inkoni izamba ya Fireman na Queen cha, Fatafata ya Zizou Alpacino ya Allstars, Ndacyariho ndahumeka ya Jaypolly n’izindi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved