Ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, ubwo imirwano hagati y’Igisirakare cya Israel n’umutwe wa Hamas yongeraga kubura nyuma y’iminsi hanyuzemo agahenge. Inzego z’ubuzima muri Palestine zikaba zatangaje ko ku wa Gatanu hishwe abantu barenga 180 mu gihe abandi benshi bakomerekeye mu bitero bikomeye bya Israel.
Mu gace kitwa Khan Younis gaherereye mu Burasurazuba bwa Gaza, ingabo za Israel zikaba zaharashe amasasu menshi ku buryo ikirere cyose cyari cyuzuye umwotsi umuntu atabasha kobona neza ibiri kuba. Abaturage bagize ubwoba bakwira, imishwaro, bikorera utwangushye twabo berekeza imihanda yose bashaka aho bajya kwihisha. Ku rundi ruhande muri Israel humvikanye amasasu mu Mijyi itandukanye bivugwa ko ari ibikorwa by’umutwe wa Hamas.
Hamas yavuze ko yari ifite gahunda yo kurasa mu Mujyi wa Tel Aviv gusa ntihigeze hatangazwa niba hari abantu bakomeretse. Naho muri Gaza inzego z’ubuzima zavuze ko ibitero bya Israel byapfiriyemo abantu 184 mu gihe abagera kuri 589 bakomeretse. Ibi bitero kandi byasenye inzu zirenga 20.
Ibi kandi byabaye nyuma yaho ingabo za israel zari zabwiye abaturage bo mu Mujyi wa Gaza no mu bice by’amajyepfo ko bagomba guhunga, nyamara imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ikavuga ko ubu busabe budashoboka kuko nta hantu hatekanye muri aka gace. Abantu barenga ibihumbi 15 nibo bamaze gupfira muri Gaza naho Israel bagera ku 1200.