Ibyaranze igitaramo cya Junior Rumaga amurika Album ya mbere wanatanze ibikombe ku bantu b’ingenzi mu buzima bwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, umusizi ubifatanya n’ubuhanzi Junior Rumaga yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Mawe Album Launch’ cyabereye mu ihema rito rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Muri iki gitaramo Junior Rumaga yashimiye buri wese wamubaye hafi mu rugendo rwe rw’ubusizi ahuza n’ubuhanzi amazemo imyaka 3.

Iyi album ye ya mbere igizwe n’ibisigo yagiye ahimba ashingiye ku nkuru z’abantu baganiriye, ibyo yagiye atekereza n’ibyamukoze ku mutima. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakuru mu myaka, urubyiruko n’abandi bumva neza inganzo y’ubusizi iri mu zimaze igihe mu Rwanda.

Iyi Album, Junior Rumaga avuga ko yabaye nziza kubera producer Element wamukoreye igisigo ‘Nzoga’ yakoranye na sekuru nawe wari muri iki gitaramo, aho yanamushimiye cyane kubwo kuba ataragize amahirwe yo kubana na se bigatuma Sekuru afata inshingano nk’iza se.

Muri iki gitaramo kandi Rumaga yasubiyemo ibisigo nka ‘Narakubabariye’ yakoranye na Bruce Melodie utabonetse muri iki gitaramo, ‘Umwana araryoha’ yakoranye na Peace Jolie na Riderman nawe utabonetse, ‘Kibobo’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Intango y’ubumwe’ yakoranye na Bull dog, Alyn sano, Mr Kagame ndetse na Fefe banatanze ibyishimo muri iki gitaramo.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa wamamaye muri Miss Rwanda yavuze ko yahuzwe abagabo by’iteka

Uretse ibi bisigo, Rumaga yanakoze ibindi bisigo birimo ‘INtambara y’ibinyobwa’ yakoranye na Rusine Patrick na Rukizangabo, ‘Ivanjili’ ‘Umugore si Umuntu’ cyamamaye cyane ndetse n’ibindi.

Muri iki gitaramo Rumaga yatanze ibihembo ku bantu b’ingenzi kuri we, n’abagize uruhare rukomeye mu busizi bwe afatanya n’ubuhanzi, harimo Nyirabagande Fridaus Drocella uzwi nka Rwangwida mu ikinamico Urunana, Mariya Yohana wamamaye mu ndirimbo ‘Intsinzi’  avuga ko kandi adateze kwibagirwa nyakwigendera Yvan Buravan bakoranye igisigo ‘Intamwe y’Ubumwe’ aho yashyikirije igihembo ababyeyi ba nyakwigendera.

Yahimiye cyane producer Element wamufashije kuva kera cyane bakiri mu mashuri yisumbuye kuko yajyaga amucurangira. Rumaga yashimiye cyane umubyeyi wigeze kumufasha, ubwo yajyaga I Kigali agiye mu marushanwa bukaza kumwiriraho akabura imodoka atega, aza guhurira n’umubyeyi wakoraga amasuku Nyabugogo amufasha gushaka imodoka yo kuraramo mbere y’uko akora urugendo rwa Mugitondo.

Rumaga, avuga ko kubera ko atabashije kubona uwo mubyeyi, yafashe undi mubyeyi bakora akazi kamwe muri Kigali amushyikiriza anverope irimo amafaranga atatangajwe ingano yayo avuga ko ‘Ni umwe mu babyeyi badufasha kugira ngo Kigali ise neza’. Uyu mubyeyi yaranzwe n’amarira azenga mu maso, ahawe ijambo ashima Rumaga kubwo kumutekerezaho. Yifurije Rumaga kuzahirwa igihe azaba yarushinze n’uwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved