Abahanzikazi nyarwanda b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, bagiye gutaramira Abarundi  kuramya Imana mu gitaramo cyabereye i Bujumbura.

 

Iki gitaramo cyabere kuri Hotel Source du Ni, iherereye mu Mujyi wa Bujumbura, iki gitaramo cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko cyane rwari ruje kwihera ijisho uburyo iri tsinda riramya Imana. Ni ubwa mbere aba bahanzi bakoreye igitaramo hanze y’u Rwanda, mu myaka ibiri bamaze batangiye gukora umuziki kinyamwuga.

 

Abantu bitabiriye iki gitaramo wabonaga ko indirimbo z’aba bakobwa bazizi neza harimo nka; Ibuye, Papa, Nahawe Ijambo, Adonai kuko zajyagamo ukabona Abarundi bararyohewe cyane. Nyuma y’iki gitaramo aba bahanzikazi bategerejwe mu bitaramo bizenguruka Canada, kimwe mu bihugu bicumbikiye abanyarwanda benshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.