Ibyaranze itariki ya 7 Mata 1994 ubwo hatangiraga Jenoside yakorewe abatutsi mu gihugu cyose

Mu gihe hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, isi yose n’u Rwanda muri rusange turibuka abazize Jenoside. Hari bimwe mu bikorwa by’ubwicanyi byaranze tariki ya 7 mata 1994 nk’uko komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yabitangaje. Kuri iyo tariki nibwo Interahamwe n’umutwe w’ingabo zarindaga perezida Habyarimana batangiye gushyiraho ama bariyeri hirya no hino muri Kigali no kwica abatutsi.

Uwiringiyimana Agathe wari minisitiri w’intebe n’abasirikare 10 b’ababirigi bamurindaga bishwe n’abasirikare b’u Rwanda babanje gukorerwa iyicarubobozo. Habayeho umugambi wo kwica abanyapolitiki batavuga rumwe na leta ya Habyarimana ndetse badashyigikiye umugambi wa Jenoside.

Icyo gihe nibwo perezida w’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Frederick Nzamurambaho wari na perezida wa PSD, Me Felicien Ngango wari visi perezida wa PSD, Faustin Rucogoza na Landouald Ndasingwa bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga perezida Habyarimana. Kuri uyu munsi kandi ni nabwo major Ntabakuze Aloys wayoboraga umutwe wba para commando yategetse abasirikare yayobiraga kwica abafite indangamuntu z’abatuts n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare, I Kanombe ahitwa mu kajagari.

Kuwa 7 mata 1994 abasirikare ba leta bafatanije n’iterahamwe bishe abagera kuri 500. Abatutsi bagera kuri 17 barimo abapadiri, abaseminari n’ababikira barishwe. Mubishwe harimo padiri w’umuyezuwiti Chrisologue Mahame wayoboraga centre christus I Remera wari ufite imyaka 67 yari mu bashinze umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu no kwimakaza amahoro.

Abo bose bishwe n’interahamwe zifatanije n’abasirikare barindaga Habyarimana. Bari bafite gahunda n’umugambi wo kwica abantu bari muri stade Amahoro hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse ingabo z’umuryango w’abibumbye MINUAR. Uwo mugambi waburijwemo n’umurwano w’ingabo za FPR n’ingabo za Habyarimana bituma abatutsi bamwe bari muri stade barokoka.

Kuwa 4 mata 1994 radio Muhabura ya FPR Inkotanyi yabaye iya mbere mu kwamagana Jenoside iri gukorerwa abatutsi ndetse n’abahutu badashyigikiye umugambi wa Jenoside. Umugabo mukuru w’ingabo za FPR inkotanyi yatangaje ko bafite umugambo wo kurinda inzirakarengane zicwaga. Ubwo radio Rwanda na RTLM yatangazaga itangazo ryashyizweho umukono na colonel Bagosora rivuga ko perezida Habyarimana yapfuye, interahamwe zahise zishyiraho bariyeri ku Kacyiru zitangira kwica abatutsi.

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanyiriza abana babiri mu kigo yabagamo akanabarira ibiraha akanga kubishyura

Kuva ubwo ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu gihugu abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa cyane. Ababaga bayoboye ubwicanyi nib a burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu inzego z’ibanze. Kuri komini Giciye hiciwe abatutsi benshi cyane barimo n’umugore wa Christophe Bazivamo. Muri komini Runda yegeranye na Kigali, kuri ubu ni muri Kamonyi, ubwicanyi bwahatangirijwe kuwa 7 mata 1994.

Icyo gihe abatutsi biciwe mu duce dutandukanye muri Runda, nko muri Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa mu Ruramba, ku Isenga, Ruriba, Gasharara, I Dongo, kuri statiyo ya Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi hari n’abajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza. Abatutsi biciye kuri Cocobeka no ku intwari kuri Nyabarongo ahahoze ari komini Kayenzi.

Muri komini Gisuma, perefegitura ya Cyangugu abatutsu batangiye kwicwa n’abajandarume. Abatusti biciwe I Ruramba mu karere ka Nyaruguru. I Muko muri perefegitura ya Gikongo, abicanti bagera ku 100 bari bayobowe n’umukuru wa polisi ya komini afatanije na Kayihura wari burugumesitiri, bishe abatutsi bagera kuri 14 bari bahungiye kuri paruwasi ya Mushubi.

Rugambarara Juvenal wari intangondwa y’umu CDR, akaba na burugumesitiri wa Bicumbi, yateguye umugambo wo kwica abatutsi muri kimini Bicumbi. Uyu yemereye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko ubwe yishe abatutsi bagera ku ijana. Kwicwa kw’abatutsi byakomereje mu Bugesera I Nyamata n’I Sake muri perefegitura ya Kibungo.

Hishwe abatutsi bagera muri 800 biganjemo abagore n’abana bari bahungiye muri paruwasi gaturika ya Nyundo. Umuyobozi w’ingabo muri perefegitura ya Gisenyi col Nsengiyumva Anatole niwe wayoboy ubwicanyi bwabereye muri aka gace. Kuwa 7 mata 1994 ku mugoroba abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu iseminari nto ya Nyundo, abagera ku 150 bicirwa I Busasamana kuri paruwasi gaturika.

Inkuru Wasoma:  Umusore yahagaritse ubukwe habura icyumweru kimwe kubwo kumenya ko umukunzi we yakuyemo inda 17 zose

Abatutsi bakuwe kuri komini Rubavu, ubu ni muri Rubavu, biciwe ahitwa Kabasheja mu Rugerero.  Abatutsi biciwe muri centre st Pierre mu nzu y’abakobwa ba Musenyeri ahahoze ari Rwandex ya Gisenyi, muri Kiliziya Stella Maris ndetse no kuri komini Rouge mu karere ka Rubavu. Muri perefegitura ya Ruhengeri, uwari burugumesitiri wa komini Mukingo Kajerijeri Juvenal yatwaye abapolisi n’interahamwe bajya kwica abatutsi bari bahungiye muri paruwasi ya Busogo bagera kuri 43.

Ku munyamabanga mukuru wa MRND Nzirorera Joseph, habaye inama yo gutangira Jenoside, iyo nama yitabiriwe na col Ephrem Setako, Harerimana wari burugumesitiri wa komini Nkuri, col Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascene Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi, Assiel Ndisetse na Lazaro Ndangiza. Icyo gihe interahamwe zagumye hanze zitegereje imyanzuro iva mu nama, inama isoza yanzura ko abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo.

Icyo gihe hemejwe ko hagomba gutangwa imbunda hagshyirwaho na bariyeri, col Bizimungu ashingwa ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo. Yatanze imbunda aziha abari ba konseye nabo baziha abaturage n’abakuru b’interahamwe. Kuri iyo tariki ahagana muma saa cyenda, abatutsi bose bari bamaze kwicwa, imitungo yabo barayisahuye ninzu zabo barazitwika kuburyo iminsi yakurikiyeho, amahindure n’interahamwe bajyaga gutanga umusada ahandi, aho niho bahise bajya kwica abatuts bari bahungiye mu rukiko rw’ubujurire mu mugi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba n’I Nyakinama.

Icyo gihe urugamba rw’ingabo za FPR Inkotanyi rwarakomeje, bafata uduce turimo Mutara, Ruhengeri na Byumba ari nako bagenda barokora abatutsi bicwaga n’abasirikare ba Habyarimana bafatanije n’interahamwe. Icyo gihe Ingabo za FPR zarokoye abatutsi mu ma komini, nka Buyoga, Mugambazi, Rutongo, Giti, Bwisige na Rutare.

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame yemeye kuzagirana ibiganiro na Felix Tshisekedi

Kuwa 7 mata 1994 nibwo abasirikare 200 b’ingabo zaFPR Inkotanyi basohotse muri CND bagerageza kurokora abatutsi bari bahungiye muri CND, kuri ubu ni inzu ikoreramo inteko ishinga amategeko. Kuri uwo munsi muri perefegitura ya Gikongoro, abatutsi bari bahungiye muri paruwasi Mushubi bose barishwe. kuva kuri iyo tariki kugera kuri 12 mata 1994, abatutsi biciwe mu murenge wa Muko muri centre ya Kigoma ahitwa Ngangi n’I Mayora mu karere ka Gicumbi.

Hishwe abatutsi muri perefegitura ya Cyangugu mu Bugarama, babakuraga mu ngo batuyemo bakabica bakabaroha mu migezi ya Rusizi, Rubyiro na Ruhwa. Abatutsi kandi biciwe I Gikundwamvura muri Rusizi. Hishwe abatutsi muri centre ya Kivuruga. Hishwe abatutsi mu biro bya komini ya Musasa ndetse no mu nkengero zayo. Hishwe abatutsi I Muhondo muri Gakenke.

Hishwe abatutsi muri komini Tare. Hishwe abatutsi muri centre ya Gakenke no ku bitaro bya Nemba. Hishwe abatutsi muri Kananira muri Nkungu I Cyangugu. Hishwe abatutsi abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw’abadivantiste rwa Hesha, ni mu murenge wa Mukamira bari bavanwe muri segiteri ya Nanga muri perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu karere ka Nyabihu.

Hishwe abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw’abadivantiste rwa Gisizi mu murenge wa Muringa, ubu ni mu karere ka Nyabihu. Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira barishwe. Abatutsi bari bahungiye mu kiliziya ya Rambura ni mu murenge wa Rambura barishwe. Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe barishwe. Abatutsi bari bahungiye muri segiteri ya Byahi muri perefegitura ya Gisenyi barishwe.

Inkuru Wasoma:  Humvikanye undi muyobozi ukomeye muri RD Congo ashotora u Rwanda mu birego bishya

Kuva ubwo ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu gihugu abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa cyane. Ababaga bayoboye ubwicanyi nib a burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu inzego z’ibanze. Kuri komini Giciye hiciwe abatutsi benshi cyane barimo n’umugore wa Christophe Bazivamo. Muri komini Runda yegeranye na Kigali, kuri ubu ni muri Kamonyi, ubwicanyi bwahatangirijwe kuwa 7 mata 1994.

Icyo gihe abatutsi biciwe mu duce dutandukanye muri Runda, nko muri Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa mu Ruramba, ku Isenga, Ruriba, Gasharara, I Dongo, kuri statiyo ya Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi hari n’abajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza. Abatutsi biciye kuri Cocobeka no ku intwari kuri Nyabarongo ahahoze ari komini Kayenzi.

Muri komini Gisuma, perefegitura ya Cyangugu abatutsu batangiye kwicwa n’abajandarume. Abatusti biciwe I Ruramba mu karere ka Nyaruguru. I Muko muri perefegitura ya Gikongo, abicanti bagera ku 100 bari bayobowe n’umukuru wa polisi ya komini afatanije na Kayihura wari burugumesitiri, bishe abatutsi bagera kuri 14 bari bahungiye kuri paruwasi ya Mushubi.

Rugambarara Juvenal wari intangondwa y’umu CDR, akaba na burugumesitiri wa Bicumbi, yateguye umugambo wo kwica abatutsi muri kimini Bicumbi. Uyu yemereye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko ubwe yishe abatutsi bagera ku ijana. Kwicwa kw’abatutsi byakomereje mu Bugesera I Nyamata n’I Sake muri perefegitura ya Kibungo.

Hishwe abatutsi bagera muri 800 biganjemo abagore n’abana bari bahungiye muri paruwasi gaturika ya Nyundo. Umuyobozi w’ingabo muri perefegitura ya Gisenyi col Nsengiyumva Anatole niwe wayoboy ubwicanyi bwabereye muri aka gace. Kuwa 7 mata 1994 ku mugoroba abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu iseminari nto ya Nyundo, abagera ku 150 bicirwa I Busasamana kuri paruwasi gaturika.

Inkuru Wasoma:  Abantu basaga 500 bamaze guhitanwa n'iyi indwara ikomeje guteza impungenge igihugu gihana imbibi n’u Rwanda

Abatutsi bakuwe kuri komini Rubavu, ubu ni muri Rubavu, biciwe ahitwa Kabasheja mu Rugerero.  Abatutsi biciwe muri centre st Pierre mu nzu y’abakobwa ba Musenyeri ahahoze ari Rwandex ya Gisenyi, muri Kiliziya Stella Maris ndetse no kuri komini Rouge mu karere ka Rubavu. Muri perefegitura ya Ruhengeri, uwari burugumesitiri wa komini Mukingo Kajerijeri Juvenal yatwaye abapolisi n’interahamwe bajya kwica abatutsi bari bahungiye muri paruwasi ya Busogo bagera kuri 43.

Ku munyamabanga mukuru wa MRND Nzirorera Joseph, habaye inama yo gutangira Jenoside, iyo nama yitabiriwe na col Ephrem Setako, Harerimana wari burugumesitiri wa komini Nkuri, col Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascene Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi, Assiel Ndisetse na Lazaro Ndangiza. Icyo gihe interahamwe zagumye hanze zitegereje imyanzuro iva mu nama, inama isoza yanzura ko abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo.

Icyo gihe hemejwe ko hagomba gutangwa imbunda hagshyirwaho na bariyeri, col Bizimungu ashingwa ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo. Yatanze imbunda aziha abari ba konseye nabo baziha abaturage n’abakuru b’interahamwe. Kuri iyo tariki ahagana muma saa cyenda, abatutsi bose bari bamaze kwicwa, imitungo yabo barayisahuye ninzu zabo barazitwika kuburyo iminsi yakurikiyeho, amahindure n’interahamwe bajyaga gutanga umusada ahandi, aho niho bahise bajya kwica abatuts bari bahungiye mu rukiko rw’ubujurire mu mugi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba n’I Nyakinama.

Icyo gihe urugamba rw’ingabo za FPR Inkotanyi rwarakomeje, bafata uduce turimo Mutara, Ruhengeri na Byumba ari nako bagenda barokora abatutsi bicwaga n’abasirikare ba Habyarimana bafatanije n’interahamwe. Icyo gihe Ingabo za FPR zarokoye abatutsi mu ma komini, nka Buyoga, Mugambazi, Rutongo, Giti, Bwisige na Rutare.

Inkuru Wasoma:  Umusore yahagaritse ubukwe habura icyumweru kimwe kubwo kumenya ko umukunzi we yakuyemo inda 17 zose

Kuwa 7 mata 1994 nibwo abasirikare 200 b’ingabo zaFPR Inkotanyi basohotse muri CND bagerageza kurokora abatutsi bari bahungiye muri CND, kuri ubu ni inzu ikoreramo inteko ishinga amategeko. Kuri uwo munsi muri perefegitura ya Gikongoro, abatutsi bari bahungiye muri paruwasi Mushubi bose barishwe. kuva kuri iyo tariki kugera kuri 12 mata 1994, abatutsi biciwe mu murenge wa Muko muri centre ya Kigoma ahitwa Ngangi n’I Mayora mu karere ka Gicumbi.

Hishwe abatutsi muri perefegitura ya Cyangugu mu Bugarama, babakuraga mu ngo batuyemo bakabica bakabaroha mu migezi ya Rusizi, Rubyiro na Ruhwa. Abatutsi kandi biciwe I Gikundwamvura muri Rusizi. Hishwe abatutsi muri centre ya Kivuruga. Hishwe abatutsi mu biro bya komini ya Musasa ndetse no mu nkengero zayo. Hishwe abatutsi I Muhondo muri Gakenke.

Hishwe abatutsi muri komini Tare. Hishwe abatutsi muri centre ya Gakenke no ku bitaro bya Nemba. Hishwe abatutsi muri Kananira muri Nkungu I Cyangugu. Hishwe abatutsi abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw’abadivantiste rwa Hesha, ni mu murenge wa Mukamira bari bavanwe muri segiteri ya Nanga muri perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu karere ka Nyabihu.

Hishwe abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw’abadivantiste rwa Gisizi mu murenge wa Muringa, ubu ni mu karere ka Nyabihu. Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira barishwe. Abatutsi bari bahungiye mu kiliziya ya Rambura ni mu murenge wa Rambura barishwe. Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe barishwe. Abatutsi bari bahungiye muri segiteri ya Byahi muri perefegitura ya Gisenyi barishwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved