Ibyemerejwe mu nama yahuriyemo Perezida Paul Kagame na Tshisekedi

Ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yahuriye mu nama na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabereye i Addis-Abeba ku Cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia.

Aba bakuru b’Ibihugu bitabiriye Inteko Rusange isanzwe ya 37 y’uyu Muryango. Baboneyeho guhurira mu nama itaguye yayobowe na Perezida wa Angola, Joao Lourenco usanzwe ari umuhuza mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi b’ibihugu bitandukanye barimo nka Perezida William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, João Louren ço wa Angola wari uyiyoboye, ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Itangazo ryasohowe na Perezidansi y’u Rwanda, rigira riti “Iyi nama yari igamije gushakira umuti imizi y’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo imiyoborere mibi, irondabwoko ndetse n’ibikorwa by’ihohoterwa.”

Ubwo iyi nama yatangiraga Perezida wa Angola, João Lourenco yavuze ko icyo igamije nyamukuru ari ugushaka uburyo bwose intamabara ihanganishije FARDC na M23 ihagarara, kandi hakabaho ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC. Ati “Hagomba no kurebwa inzira z’ibiganiro bihuza Perezida Paul Kagame na mugenzi we Tshisekedi kuko ibibazo by’umutekano bikomeje gukaza umurego.”

Perezida Tshisekedi wakunze gushinja u Rwanda kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye, yongeye kubivuga muri iyi nama nk’uko tubikesha Perezidansi y’igihugu cye. Yagize iti “Iyi nama yaganiriye ku kongera kubura ibiganiro byubaka kandi by’ubwiyunge hagati ya RDC n’u Rwanda, guhagarika imirwano byihuse ndetse no kuba M23 yava mu bice yafashe, hagatangizwa uburyo bwo gusubiza mu buryo uyu mutwe.”

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yakiriye umuhanzi Davido

Iyi nama ibaye mu gihe imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yakajije umurego kuko FARDC imaze kwiyambaza izindi ngabo zitandukanye zirimo iz’u Brundi ndetse n’iza SADC n’indi mitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR.

Icyakora n’ubwo abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunze gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko ntaho ihuriye n’ibyo ishinjwa ariko ivuga ko ruzakora ibishoboka byose rugakomeza kwirindira umutekano w’Abaturarwanda.

Inkuru Wasoma:  Gahunda ya 'Rubavu Nziza' igiye kuzamura Ubukerarugendo n'Ubucuruzi by'akarere ka Rubavu ku rundi rwego

Iyi nama ibaye mu gihe imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yakajije umurego kuko FARDC imaze kwiyambaza izindi ngabo zitandukanye zirimo iz’u Brundi ndetse n’iza SADC n’indi mitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR.

Icyakora n’ubwo abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunze gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko ntaho ihuriye n’ibyo ishinjwa ariko ivuga ko ruzakora ibishoboka byose rugakomeza kwirindira umutekano w’Abaturarwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved