ibyibazwa ku mugambi Tshisekedi afite niba azakomeza guhangana na M23 cyangwa gufata u Rwanda nk’uko yabibwiye Abanyekongo

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, ubwo yavugaga ku magambo amaze iminsi avugwa na Tshisekedi ku Rwanda ndetse na Kagame yavuze ko kugeza ubu Tshisekedi atazi niba azakomeza guhangana n’umutwe wa M23 cyangwa se azahitamo umugambi we wo gufata Kigali.

Rutaremera ibi yabitangaje ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwe rwa X, agaruka kuri Tshisekedi wafataga Perezida Kagame nka mwarimu we ubwo yageraga ku butegetsi nyuma akaza guhiga umugambi ko azamwivugana ndetse agafata igihugu cye. Akomeza avuga ko u Rwanda rwikuye muri byinshi birenze ibyo.

Yagize ati “Felix Tshisekedi ubu ari mu gihirahiro ntazi neza niba azakomeza kurwanya u M23 cyangwa se u Rwanda agafata Kigali maze akica Perezida Kagame, nk’uko yabitangaje mu bikorwa bye byo kwiyamamaza. U Rwanda ni igihugu cyivanye mu ngorane nyinshi, ndetse rugatera imbere ku buryo rwabera urugero rwiza RDC, nicyo cyatumye Tshisekedi aza mu Rwanda akaganira na bamwe mu bayobozi akagira bimwe abigiraho.”

Yakomeje avuga ko uburyo Tshisekedi agenda avuga u Rwanda nabi bitangaje , ku buryo atekereza ko yarasa i Kigali akica Perezida Kagame maze ikibazo cy’u Rwanda kikaba kirarangiye. Ubu Tshisekedi ari mu mayirabiri ntabwo azi neza niba agomba kuganira na M23 yatsindiye ingabo ze muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Tshisekedi ntazi neza niba azaganira na M23 bakumvikana uko bazaha amahoro n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru.” Rutaremara yavuze ko mu mwaka wa 2019 ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetse yaganiriye na M23 bakagira ibyo bumvikana ko bagomba gukurikiza, ndetse ibi aza kubishimirwa n’Abayobozi b’ibihugu bikikije RDC kuko byagaragaraga ko bigeye gutanga umusaruro.

Hashize igihe nibwo Tshisekedi yaje kumva amabwire y’abanyapolitike bantu bo mu gihugu cye, bamushyiraho igitutu maze ahindura ibitekerezo. Rutaremara akomeza avuga ko kugeza ubu yibaza niba Tshisekedi wongeye gutsinda amatora azemera kumvikana na M23 cyangwa niba azakomeza umurongo amaze iminsi yarihaye agahangana n’uyu mutwe.

Inkuru Wasoma:  Ishyaka rya Tshisekedi ryeguje Umunyamabanga Mukuru waryo yanga kuvaho

Inkuru Wasoma:  Hashyizweho ibihano biremereye ku muntu uzafatwa ari kurya inyama z’imbwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved