Nyuma y’uko Manishimwe Gilbert umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’uko asesengura umupira w’amaguru, agize amahirwe yo kuvugana na Perezida Paul Kagame akamusaba ubufasha ku bana bapfukiranwa ku mpano zabo bitewe n’aho baba batuye, Perezida Kagame yamubwiye ko bigiye gukurikiranwa kandi bigakemuka, ibintu bikagendera mu nzira z’umucyo gusa.
Iki ni ikibazo Manishimwe Gilbert yatanze kuri uyu wa 01 Mata 2024, ubwo Umukuru w’Igihugu yagiranaga ikiganiro na Radio 10 ndetse na Royal FM. Uyu mwana ukomoka mu Karere ka Nyaruguru yahamagaye ku murongo wa telefone abwira Perezida Kagame ko amukunda cyane ndetse ko na we ari umufana wa Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza.
Manishimwe yagize ati “Nanjye ndi umufana wa Arsenal […]. Ntabwo nabashije gukurikirana umukino wayihuje na Manchester City kuko nanjye ndawukina nari nagiye mu kibuga. Ndagira ngo mbanze mbabwire 11 ba Arsenal.” Uyu mwana amaze kumupangira iyi kipe Perezida Kagame yamusubije agira ati “Uziko ubizi kundusha?”
Uyu mwana yatanze ikibazo cye agira ati “Nashakaga kuvuganira abana bo mu cyaro kuko akenshi baba bafite impano ariko bakabura uburyo bazigaragaza. Abashinzwe amarushanwa haba mu mupira w’amaguru ndetse no mu bindi bitandukanye, ntabwo babasha kugera mu cyaro bitewe n’ahantu aho ariho.”
Yakomeje avuga ko hari impano nyinshi zidindira kubera zabuze abazikurikirana. Ati “Hakaba hari abana impano zabo zidindira kuko baba babuze ababakurikirana. Njye nagize amahirwe yo kubona umuterankunga, niyo mpamvu nifuzaga ko nabo bakurikirwanwa neza kuko impano niho ziri.”
Perezida Kagame yamusubije ko bigiye gukurikiranwa kandi bigakemuka, ati “Byose byumvikanye rero, nabyumvise neza tuzabikurikirana ibyo uvuga ni byo. Wizere ko ibishobora gukorwa byose bizakorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”
Manishimwe Gilbert ufite imyaka 14 y’amavuko ni umwana ukiri muto, waje kuba ikimenyabose kubera ubuhanga yagaragaje mu gusesengura umupira w’amaguru ndetse akanawukina. Ariko ngo ubuzima bugoye umuryango we wabagamo mu Karere ka Nyaruguru, yaje gutsinda ikizamini cya Leta maze babura ubushobozi bwo kumujyana mu ishuri yoherejwemo.
Icyakora kubera ubuhanga yagaragaje bwo gusesengura ruhago, uyu mwana yagaragaje byatumye agera i Kigali aba ikimenyabose, abantu baramukunda ahita afashwa n’abanyamakuru b’imikino, Rugaju Reagan na Mugenzi Faustin wamamaye nka ‘Faustinho’.