Ibyifuzo by’umugabo wavuye ku kazi agasanga umugore we ari gusambana n’umusore baturanye

Umugabo witwa Bigirimana Jean Claude wari uvuye mu kazi, yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umusore baturanye. Byabereye mu kagali ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu gitondo cyo kuwa 19 Ukwakira 2023.

Amakuru atangwa n’uwo mugabo waciwe inyuma, avuga ko yavuye mu kazi k’ubukarasi Nyabugogo ageze mu rugo atungurwa no kubona umugore we asohotse mu rugo rw’umusore baturanye yambara igitenge agana mu rugo rwe azi ko umwana we avuye ku ishuri. Uyu mugabo akomeza avuga ko umugore yamukubise amaso agatungurwa cyane no kuba ari umugabo we utashye, amubajije aho avuye yambara igitenge mu mabere, umugore abura icyo avuga araruca ararumira.

Uyu mugabo yabwiye BTN ati “Nari mvuye mu kazi nje mu rugo kuruhuka ntungurwa no kubona umugore wanjye asohoka mu nzu y’umusore yambara igitenge noneho mubajije aho avuye araruca ararumira.” Ku rundi ruhande, uyu mugore ahakana ibyo umugabo we amuvugaho avuga ko byuzuyemo ibinyoma, kuko ngo kugira ngo avuge ibi yabanje kumukubita ingumi ku munwa bituma agwa ku buriri abona gukuramo ikariso.

Yagize ati “Yamfashe anyinjiza munzu kungufu ankubita ingumi ku munwa ngwa ku buriri.” Ku rundi ruhande ariko, umusore uvugwaho gusambana n’uyu mugore, ahakana yivuye inyuma ko ibyo avugwaho ari ibinyoma cyane ko amaze icyumweru arwaye bityo Atari kubona uko abikora dore ko ngo n’iyo ngeso ari ikizira kuri we. Yagize ati “Maze igihe kinini ndwaye, nta mbaraga mfite zaterura na litiro eshanu z’amazi ubwo nabona izo kugigirana n’abagore koko ibyo bavuga ni ibinyoma?”

Umukundwa Aimable ushinzwe amakuru mu mudugudu w’Agatare ibi byabereyemo avuga ko bahurujwe bagasanga bari gushwana noneho banzura ko aba bombi bajyanwa kuri RIB. Ati “Iki kibazo twacyumvise baraduhuruza turaza turabihosha twanzura ko bajyanwa kuri RIB.”

Inkuru Wasoma:  Umusore umaze iminsi yirata kuba ari Umututsi yamaganwe na minisitiri Utumatwishima

Icyifuzo cy’uyu mugabo ukeka umugore kumuca inyuma, ni uko ngo uyu musore agomba kumwishyura amafaranga yakoresheje mu gihe kingana n’imyaka itandatu abana n’umugore we n’abana kubwo kumutesha agaciro n’abana be, kandi bagahita batandukana mu maguru mashya ntawishe undi.

Inkuru Wasoma:  Mwarimu Hakizimana ushaka kuba Perezida w’u Rwanda yavuze ko natsinda amatora azaha akazi Kagame

Icyifuzo cy’uyu mugabo ukeka umugore kumuca inyuma, ni uko ngo uyu musore agomba kumwishyura amafaranga yakoresheje mu gihe kingana n’imyaka itandatu abana n’umugore we n’abana kubwo kumutesha agaciro n’abana be, kandi bagahita batandukana mu maguru mashya ntawishe undi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved