Ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, Perezida Paul Kagame uri i Davos mu Busuwisi, yahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken baganira ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’icyabihosha.
Aba bombi bahuriye mu nama izwi nka World Economic Forum yiga ku Bukungu, iri kubera i Davos. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken baganira ku bufatanye mu gushaka amahoro mu Karere.
Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda bugira buti “ bahuye baganira ku bufatanye mu gushaka amahoro arambye mu karere ndetse no gushaka umuti w’umuzi w’ibibazo by’imvururu mu karere. Uku guhura gukurikiye uruzinduko rwa Avril Haines, umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza mu Ugushyingo umwaka ushize.”
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Ikiganiro cyanjye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, cyibanze ku muhate wacu wo gusaba impande zose kuyoboka inzira ya dipolomasi mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Urubuga rw’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwashyize hanze itangazo rivuga ku biganiro byahuje Perezida Kagame na Blinken, hongeye gushimangira ko hakenewe gutera intambwe mu gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo. Iri tangazo riragira riti “Blinken yasobanuye ko buri wese urebwa n’ibibazo akeneye gukora uruhare rwe mu gushaka umuti w’ibibazo.”
Antony Blinken yari aheruka mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize, yahageze avuye muri RDC, aho yagaragaje ko ibihugu byombi bikwiye kuyoboka inzira za dipolomasi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunze gusaba ko intambara ihora ivugwa ku butegetsi bwa Congo idakwiye kuba, ahubwo byose byakorwa ku bwumvikane.