Ibyihariye mu kiganiro Gen. Mubarakh Muganga yagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse n’itsinda ry’abofisiye ayoboye batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, basura ibiro by’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Admiral Mangrasse n’itsinda bari kumwe bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Ibiro by’ingabo z’u Rwanda byatangaje ko Admiral Mangrasse na Gen Muganga baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yagize ati “Twaganiriye ku bufatanye bukomeje mu muhate wacu wo kurwanya iterabwoba, dushimangira ko tugomba kubyihutisha kugeza tugeze ku ntsinzi. Ikiganiro cyacu cyari kijyanye n’ibintu bitandukanye birimo ikijyanye n’amahugurwa, imyitozo ihuriweho n’uburyo bwihariye bwo kurwanya umwanzi duhuje, ari we iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.”

Kuva mu mwaka wa 2021, u Rwanda na Mozambique bri mu bufatanye bwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ku buryo kuva icyo gihe ingabo z’ibihugu byombi zifatanyije zatangiye kwiruka abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah, bagahungira mu mashyamba.

Nyuma y’aho hakurikiyeho igikorwa cyo gucyura abaturage izi nyeshyamba zari zarakuye mu byabo bitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Biteganyijwe ko kuri ubu igikurikiyeho ari uguhugura no gutoza abasirikare ba Mozambique bikozwe n’ingabo z’u Rwanda kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwirindira igihugu cyabo.

Inkuru Wasoma:  Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika yaganiriye na mugenzi we uyihagarariye mu Rwanda

Inkuru Wasoma:  Dr Jimmy Gasore yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved