Ibyihebe byiyitirira idini rya Isilamu byateze igico Polisi/Ingabo z’u Rwanda ubwo zari mu irondo mu karere ka Mocimboa de Praia, mu Majyaruguru ya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.
Sergio Cipriano uyobora aka karere ubwo yaganiraga na Televiziyo ya Mozambique kuri uyu wa kabiri, yavuze ko muma saa ine na 15 za nijoro ubwo ingabo z’u Rwanda zari ku irondo, zatezwe igico n’ibyihebe, bivamo kurasana byatumye umwana umwe w’umukobwa ahasiga ubuzima, gusa abaterabwoba bahise bahunga.
Ku ruhande rw’u Rwanda nta makuru y’ababa barakomeretse cyangwa se abapfuye, gusa abaterabwoba bateze igico bari umubare muto nka barindwi cyangwa umunani. Cipriano yavuze ko ubu ibintu bimeze neza kandi inzego zishinzwe umutekano zicanye ku maso kugira ngo ibintu bikomeze kugenzurwa.
Gusa yavuze ko hashobora kuba habaye ikindi gitero mu karere ariko amakuru akaba ataragenzurwa, kuko hari abantu bavuga ko bumvise amasasu, gusa abapolisi bakaba bari kubikurikirana.