Iby’ingenzi byigiwe mu nama yahuje Abaperezida barimo Tshisekedi, Ramaphosa na Ndayishimiye

Nyuma yo gusezera kuri Perezida Hage Geingob wa Namibia wapfuye tariki ya 4 Gashyantare, aba Perezida barimo Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bongeye guhura baganira ku bibazo by’intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni ibiganiro byabereye I Windhoek muri Namibia kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024. Ibi biganiro bibaye nyuma y’uko ibihugu bya Afurika y’Epfo na Malawi byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC mu butumwa bw’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo zirwanye inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Si ibi bihugu gusa kuko n’u Burundi bwohereje Ingabo muri iki gihugu mu rwegi rwo guhangana na M23 hashingiwe ku masezerano y’ibihugu bibiri. Icyakora hari amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi avuga ko Ingabo z’iki gihugu zanze kujya kurwana n’umutwe wa M23 muri RD Congo zifungwa nubwo ubuyobozi bw’iki gihugu ntacyo bubitangazaho.

Ibiro bya Perezida Ndayishimiye Evariste byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku ruhare rwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Biti “Ba Perezida, uw’u Burundi, uwa RDC, Afurika y’Epfo na Malawi baganiriye ku byo bahuriyeho birimo uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihe ibihugu byabo byose bifite ingabo muri RDC.”

Aba baperezida bongeye guhurira muri Namibia nyuma y’uko baheruka guhurira i Addis Abeba muri Ethiopia, ku tariki ya 18 Gashyantare 2024. Na bwo kandi baganiriye ku ruhare rw’ibihugu byabo mu kurwanya umutwe wa M23, bavuga ko ukomeje guhungabanya umutekano muri kiriya gihugu.

Iyi nama kandi yafatiwemo imyanzuro itandukanye, irimo ivuga ko hemejewe ko u Rwanda na DRC bongera kubyutsa ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibi Bihugu, ndetse yanasabye umutwe wa M23 guhagarika imirwano vuba na bwangu.

Inkuru Wasoma:  Umutwe wa M23 n’abo bahanganye basabwe ikintu gikomeye na UN

Inkuru Wasoma:  Abasore babiri bakoresha TikTok bafunzwe bazira gutuka umuryango wa Perezida Museveni

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved