Ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025 ubwo i Kigali hatangirizwaga inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika, Maj. Thomas Ritchie ari mu bitabiriye uyu muhango.

 

Uyu Ofisiye Mukuru kuri ubu ari muri mbarwa b’uruhu rwera babarizwa mu ngabo z’u Rwanda, ndetse mu myaka irenga 10 yabaye umwera wa mbere wambaye umwambaro wa RDF nyuma yo gusoza amahugurwa ya gisirikare.

 

Ku wa 19 Ugushyingo 2012, ni bwo Maj. Ritchie yinjiye muri RDF nka Sous-Lieutenant, nyuma yo gusoza amahugurwa agenewe abasirikare bo ku rwego rwa ba Ofisiye (officer cadet Course) yari amazemo umwaka urenga akorera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.

 

Icyo gihe yari kumwe na bagenzi babarirwa muri 307, barimo 27 b’igitsina gore, ndetse yashimiwe nk’uwitwaye neza kurusha abandi mu gihe cy’amasomo.

 

Maj. Thomas Ritchie mu mpanuro bahawe na Perezida Paul Kagame, basabwe kurangwa n’indangagaciro ziranga igisirikare cy’u Rwanda (RDF), harimo umuco n’ikinyabupfura.

 

Umukuru w’Igihugu yanabibikije ko amasomo bahawe, azafasha Umuryango Nyarwanda gukomeza inzira y’iterambere, badahugiye gusa mu by’umwuga wa gisirikare batojwe.

 

Ati: “ku rwego rw’ubuyobozi bagezeho ntabwo bagiye mu kazi k’umwuga gusa wa gisirikare, bakwiriye gushingira ku byo bize bubaka umuco w’igihugu cyacu, umuco wa politiki.”

 

Yabibukije kandi ko mu kazi k’umwuga batojwe, bitazagirira akamaro u Rwanda gusa, harimo no kubaka Umugabane wa Afurika, bishingiye ku muco, kamere n’amateka y’ingabo z’u Rwanda mu gihe bibaye ngombwa ko boherezwa kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ati: “Muzerekane ubwanyu ko muri urugero rwiza rw’abasirikare b’umwuga, n’abayobozi beza.”

 

Maj. Thomas Ritchie usanzwe akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari amaze kwinjira mu ngabo z’u Rwanda yavuze ko aterwa ishema no gukora igisirikare cy’u Rwanda kandi ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

 

Icyo gihe kandi yavuze ko yasanze hari byinshi byatuma yigira ku ngabo z’u Rwanda akaba ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo kuzijyamo; muri ibyo ngo harimo discipline yo ku rwego rwo hejuru.

 

Yagize ati: “Buri gihe kandi ubona nta kintu kibahungabanya niyo bari mu bihe twavuga ko bikomeye ntibabura igitwenge ndetse bakunda no gutera urwenya kandi bakagira umutima uhora wishimye”.

 

Ritchie yagaragaje ko kubera imiterere y’ingabo z’u Rwanda ubona icyo bashatse kugeraho bakigeraho nta kabuza, kuko babasha kwikura mu bibazo uko byaba bimeze kose.

 

Yavuze ko igihe yatangiraga inyigisho za gisirikare yari afite ubwoba ko bizamunanira bakamwirukana, ariko kubera umuhate n’umurava yabishyizemo yaje kurangiza neza ndetse bituma aba umunyeshuri witwaye neza ababihererwa igihembo.

 

Ati: “Nize ibintu byinshi cyane kandi bizamfasha igihe nzaba ndi no mu buzima busanzwe kuko nize ukuntu nakwikura mu kibazo nahuye nacyo uko cyaba kimeze kose”.

 

Maj. Thomas Ritchie asanzwe ari umuhungu wa Joe Ritchie, Umunyamerika na we wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) hagati ya 2007 na 2009.

 

Joe wavukiye i Big Rock mu ntara ya Illinois, ku wa 22 Gashyantare 2022 ni bwo yitabye Imana, ndetse icyo gihe yari mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu.

 

Amakuru BWIZA yamenye ni uko umuhungu we Thomas nyuma yo kuzamurwa mu ntera aho amaze kugera ku ipeti rya Major, kuri ubu abarizwa mu ngabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (RAF) aho akora nk’umupilote.

 

Muri 2012 ni bwo Maj. Ritchie yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant na Perezida Kagame
Maj. Ritchie wari kumwe na se Joe Ritchie, yashimiwe nk’umunyeshuri wahize abandi

 

Ritchie kuri ubu ni Major muri RAF