Menya impano waha umukunzi wawe kuri ‘Saint Valentin’

Ku wa 14 Gashyantare buri mwaka, bimaze kumenyerwa ko ari umunsi w’abakundana [Saint Valentin] aho waba uri hose ku Isi, ni yo mpamvu usanga abakundana bagomba gukora ibishoboka byose ngo uwo munsi ube utazibagirana mu mateka yabo kandi ukarushaho guhamya umubano bafitanye.

Akenshi usanga abantu bumva ko abasore ari bo batanga impano kuri uyu munsi ariko si ko bimeze kuko si umunsi w’abakobwa n’abagore, ahubwo ni uw’abakundana, bivuze ko abasore cyangwa se abagabo nabo baba bakeneye gufatwa neza n’abakunzi babo, nyamara ugasanga hari uwibaza icyo yaha umukunzi we kuri uyu munsi udasanzwe, bikagorana.

Niba uri umukobwa cyangwa se umugore ukaba wibaza icyo waha umukunzi wawe, inama n’uko utamugurira ibipupe cyangwa ibindi byoroshye tujya tubona baha abakobwa kuko abasore badakunda ibintu nk’ibyo. Ushobora kwifashisha nk’imibavu abagabo batera ku mubiri, ukamuhitiramo ihumura neza, ushobora kumugurira telefone ku buryo yajya ayireba akibuka uwayimuhaye igihe cyose.

Ibindi byaba byiza ku basore harimo nko kumugurira imyenda, inkweto ndetse byaba ngombwa wamugurira imgofero n’amashati. Ibindi abasore cyangwa abagabo bakunda harimo amasaha, wamuha izigezweho zizwi nka ‘ice watch’ cyangwa ‘smart watch’ izajya imufasha kubara ibilometero n’amasaha yakoresheje muri siporo.

Mu gihe ibi birangiye umusore wamugirira icyo kunywa akagifata aruhuka yicaye hanze ndetse byaba byiza nawe uhari muganira, uwo munsi nawe nk’umukobwa cyangwa umugore uzaba ukoreye umukunzi wawe umunsi mwiza w’abakundana [Saint Valentin] ku buryo kukwibagirwa bizagorana mu mateka ye.

Ku rundi ruhande abagabo cyangwa abasore usanga bagorwa n’amahitamo ku byo baha abakunzi babo ku munsi w’abakundana [Saint Valentin] ndetse akenshi ugasanga babura uwo babaza, nyamara abagore n’abakobwa bashimishwa n’utuntu duto duto, upfa kuba wabikoze ubikuye ku mutima, abona ko wafashe umwanya wawe ukamutekerezaho.

Inkuru Wasoma:  Urutonde rw’abantu 10 bakundana bapfiriye umunsi umwe.

Ibintu by’ingenzi byagufasha kugira ngo umushimishe harimo nko kuba wagura indabo [flower bouquet] ziri hamwe n’agakarita kanditseho amagambo meza hamwe n’agakarito ka ‘chocolats’. Iyo anywa umuvinyu, nawo wawongeraho bikaza biri kumwe tutibagiwe n’ibipupe kuko bakunda kubitaka no kubirarana.

Ikindi wakorera umukunzi wawe ukamutungura harimo kuba wamukoreshereza agakarita kanditseho amasezerano [vows]. Ni ikintu kidasanzwe, gihendutse kandi kitamenyerewe cyane kandi yazajya ahora abireba akishima kuko abakobwa bakunda kubika ibintu byose byabashimishije. Ushobora kandi kumuha ibikoresho byo kwiyitaho harimo ibyo mu isura bita makeup n’ibya ‘scrub’ mu rurimi rw’amahanga kubera ko abakobwa bakunda ibintu by’ubwiza kugira ngo bahore basa neza.

Umukunzi wawe kandi wamuha ikanzu yakwambara agiye nko mu bukwe cyangwa mu mugoroba wamusohokanye. Wamugurira imyenda yo kurarana itandukanye nk’ikanzu nziza yirabura cyangwa itukura bitewe n’amabara akunda hamwe n’indi y’amapantaro hamwe n’amashati yayo buri uko agiye kuryama akajya ayambara yishimye kuko bituma ahora agutekereza, ndetse ukongeraho ibindi nk’amaherena n’imikufi.

Inkuru Wasoma:  Dore ubwoko bw’abakobwa umuhungu ahura nabo mu minota 30 akaba afashe umwanzuro ko batamubera umukunzi.

Ibintu by’ingenzi byagufasha kugira ngo umushimishe harimo nko kuba wagura indabo [flower bouquet] ziri hamwe n’agakarita kanditseho amagambo meza hamwe n’agakarito ka ‘chocolats’. Iyo anywa umuvinyu, nawo wawongeraho bikaza biri kumwe tutibagiwe n’ibipupe kuko bakunda kubitaka no kubirarana.

Ikindi wakorera umukunzi wawe ukamutungura harimo kuba wamukoreshereza agakarita kanditseho amasezerano [vows]. Ni ikintu kidasanzwe, gihendutse kandi kitamenyerewe cyane kandi yazajya ahora abireba akishima kuko abakobwa bakunda kubika ibintu byose byabashimishije. Ushobora kandi kumuha ibikoresho byo kwiyitaho harimo ibyo mu isura bita makeup n’ibya ‘scrub’ mu rurimi rw’amahanga kubera ko abakobwa bakunda ibintu by’ubwiza kugira ngo bahore basa neza.

Umukunzi wawe kandi wamuha ikanzu yakwambara agiye nko mu bukwe cyangwa mu mugoroba wamusohokanye. Wamugurira imyenda yo kurarana itandukanye nk’ikanzu nziza yirabura cyangwa itukura bitewe n’amabara akunda hamwe n’indi y’amapantaro hamwe n’amashati yayo buri uko agiye kuryama akajya ayambara yishimye kuko bituma ahora agutekereza, ndetse ukongeraho ibindi nk’amaherena n’imikufi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved