Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda asimbuye general Jean Bosco Kazura wagiyeho muri 2019, afite inararibonye ry’igihe kirenga imyaka 30 mu gisirikare. Lt Gen Mubarakh Muganga afite imyaka 56 yari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka kuva tariki 4 Kamena 2021, yumva akazi ke kuko inshingano zo kuyobora amaze igihe kinini azifatanya no kuyobora ikipe ya APR FC.
Ni umwe mu bayoboye ingabo z’u Rwanda bataragera ku ipeti rya jenerali w’inyenyeri enye nk’uko byabaye kuri Lt Gen Charles Kayonga. Yabaye umuyobozi wa diviziyo ya kane kuva 2008-2012, aba umuyobozi wa diviziyo ya gatatu kuva 2013-2015 mu ngabo z’u Rwanda. Kuva 2016 kugera 2021 yari umuyobozi wa diviziyo ya mbere ihuza umujyi wa Kigali n’intara y’iburasirazuba.
Ni inshingano yafatanyaga no kuyobora inama y’ubutegetsi y’amaguriro y’ingabo z’u Rwanda (Armed Force shop) ahahiramo abasirikare, abapolisi, abacungagereza n’imiryango ya bo. Lt Gen Mubarakh Muganga afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere, yize amasomo ya gisirikare mu bijyanye no gutegura urugamba muri kaminuza ya gisirikare yo mu Bushinwa yitwa National Defence university of PLA, muri 2012.
Muri uwo mwaka yanize ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare n’amasomo y’abasirikare bakuru, n’uburyo bwo kugena ingamba z’ibigo muri kaminuza ya Tsinghua na kaminuza ya gisirikare yo mu Bushinwa. Muri 2008 yize amasomo ya African strategy course, mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nassir mu gihugu cya Misiri, amasomo mu bikorwa mpuzamahanga byo kugarura amahoro, n’amasomo ku butumwa bw’abayobozi bakuru yayigiye mu kigo gitoza kugarura amahoro[Peace Support Training Centre] muri Kenya aho yize muri 2007.
Lt Gen Mubarakh Muganga yize imicungire y’ingabo muri Kenya mu mwaka wa 2006, yize amashuri makuru ya gisirikare I Lusaka muri Zambia muri 2005, mu gihe amasomo amwinjiza muri ba ofisiye bato [Cadet Officer course] yayigiye I Jinja muri Uganda muri 1988-1989.
Lt Gen Mubarakh Muganga yahawe imidari yishimwe mu biha bitandukanye harimo umudari wo kubohora igihugu, uwo guhagarika Jenoside, umudari w’irahira rya Perezida, uwo gutabarira igihugu hanze yacyo, umudari Bambara ku mufuka w’ishati, I bumoso [Ribbon]yo kurwana ku rugamba, iy’ibikorwa by’urugamba n’iy’umuganda.
Lt Gen Mubarakh Muganga yahawe inshingano asimbuye Gen Jean Bosco Kazura na we wasimbuye Gen Patrick Nyamvumba wagiye muri uyu mwanya mu 2013, nawe wasimbuye Lt Gen Charles Kayonga wagiyeho kuva 2013-2013, nawe wasimbuye Gen James Kabarebe wamaze imyaka 7 kuri uyu mwanya kuko yagiyeho muri Ukwakira 2002 agera muri Mata 2010. Mbere ya Gen James Kabarebe uwariho ni Faustin Kayumba Nyamwasa wagiyeho 1998-2002 akaba yarambuwe impeta zose za gisirikare kubw’ibyaha yahamijwe.