Ubwo Ishimwe Thierry yasohokaga muri gereza I Mageragere, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati kugenzura ibyishimo bye byamunaniye burundu bituma abanyamakuru batabasha kuganira na Titi Brown. Kuri uyu wa 10 Ugushyingo nibwo Titi Brown yagizwe umwere ku cyaha yari akurikiranweho cyo gusambanya umwana utujuje ubukure, nyuma y’imyaka ibiri afunze.
Ubwo yasohokaga, abantu benshi barimo abo mu muryango we, abakunzi be ndetse n’itangazamakuru bari bagiye kumwakira. Ndimbati wari umwe muri abo, yavuze amagambo menshi cyane akomeza umuntu ariko kandi anakora ku mutima, cyane ko yasogongeye ku buribwe bwo gufungwa.
Ndimbati yagize ibyishimo bidasanzwe kuburyo amarangamutima yamutwaye akabuza abanyamakuru kubaza Titi Brown ibibazo, n’ibyo bagerageje kumubaza Ndimbati akabiburizamo kubera amagambo menshi cyane yavugaga agaragaza ibyishimo atewe n’ifungurwa rya Tiri.
Abanyamakuru bageze aho basaba Ndimbati guceceka kugira ngo habeho kumvikana mu mashusho bafataga, ariko akomeza kuba imbogamizi ikomeye cyane. Ndimbati wari mu byishimo yabajije abanyamakuru impamvu bamubuza kuvuga, niko kuzamura ijwi cyane abwira abanyamakuru akamuri ku mutima mu kwakira Titi Brown.
Yagize ati “Hano abanyamakuru ni benshi induru yabo baravuga ngo nceceke kandi ntabwo byemewe, ntabwo ngombwa guceceka. Umuntu uri hano wese ashobora kuba atazi imbaraga zo kuva muri gereza.”
Abanyamakuru bakomeje kumusaba guceceka ariko aba ibamba, we akomeza kwigaragariza ibyishimo mu kwakira Titi Brown. Ni mu gihe nta gihe kinini cyane gishize Ndimbati na we asohotse I Mageragere akurikiranweho icyaha gisa n’icya Titi Brown kuko yari akurikiranweho gusambanya umwana utujuje imyaka, na we yagizweho umwere.