Ni mu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara, aho abagore b’abapfakazi basaba ko batuzwa kure cyane aho batazongera guhurira n’abagabo b’abandi, dore ko bo ubwabo usanga bivugira ko bashyirwa mu majwi yo kuba batwara abagabo b’abandi bikaba ndetse nko korosora uwabyukaga, bigatuma ba nyiri abo bagabo babagiraho ibibazo bikomeye.
Mu nkuru dukesha TV1, aba bagore b’abapfakazi bahamya bavuga ko akenshi usanga barapfakaye bakiri batoya, bigahurirana n’uko abagabo baza kubegera maze nabo bagahita babasamira hejuru nk’uko umwe yagize ati” njyewe napfakaye mfite abana babiri, rero urabona ko twebwe nk’abagore Imana ntago yaduhaye impano yo kuba twajya gushakisha abagabo, iyo umugabo aje akakwegera kandi nawe iyo ndyo wari uyikeneye uhita umwakira”.
Mugenzi we yabaye nk’umwunganira avuga ati” urabona umuntu aba yaramenyereye kubana n’umugabo, noneho wenda hakaza ikibazo umugabo akaba arapfuye, rero rwose kwihangana nk’umuntu wabanye n’umugabo biba bigoye cyane, ni ikibazo kituremereye cyane nk’abagore batagira abagabo”.
Gusa kurundi ruhande, nka’abagabo ndetse n’abagore batwawe abagabo, ntago Babura gushinja bene aba bagore bibana kuba ba nyirabayazana b’iki kibazo, kuko nubwo batatobora ngo bavuge, ariko baba bafite amayeri bakoresha ngo batware abagore b’abandi. Umugabo umwe yagize ati” hari ibintu batagomba kwitiranya, nubwo wenda badatobora ngo bavuge ariko bakoresha ubundi buryo, nk’inzoga n’ubundi buryo, yego wenda barabikeneye pe, ariko uburyo bakoresha ntago aribyo gutwara abagabo b’abandi”.
Undi mugore yakomeje avuga ko abagore bagira ibishuko byinshi cyane, kuburyo hari n’umugabo umugore yashukishije igare agata urugo rwe akagenda akamusanga. Aha niho abagore b’abapfakazi bari guhera basaba ko niba hari igishoboka cyakorwa, bakavanwa aho batuye bakajyanwa kure aho batazongera guhura n’abagabo b’abandi.
Umwe yagize ati” icyifuzo twari dufite cy’uko twacika ku bagabo b’abandi cyangwa se twe bakaducikaho, bareba nk’agahugu kihariye bakadutuzamo twe abagore tudafite abagabo, kuburyo aho badusize nta mugabo uzaherekera ngo ahagane”.
Aba bagore bose bakomeje bavuga ko bajyanwa ahantu batazahurira n’abagabo b’abandi, ndetse n’abagabo ntibazahabasange kubera koi bi bibazo biri guteza impagarara nyinshi mu miryango, yewe ngo hari abagabo benshi bamaze gufungwa muri ako gace kuber icyo kibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Mukindo, bwana tumusifu Jerome, avuga ko byaba ibidashoboka kubera ko byaba bimeze nko kubishyira mu kato, avuga ko ahubwo bzakomeza kubaganiriza kugira ngo imibereho yabo n’abandi izabashe kugenda neza, bigendeye no ku indangagaciro z’umuco nyarwanda.