Ibyo Abakuru b’Ibihugu bo mu Karere babwiye Felix Tshisekedi amaze gutangazwa ko yongeye gutsindira kuyobora RDC

Ku wa 31 Ukuboza 2023, nibwo muri RD Congo hari hategerejwe ko hamenyekana uwatsindiye kuyobora iki gihugu mu matora yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023, Komisiyo yigenga y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) yatangaje ko uwatsinze ari Felix Antoine Tshisekedi bivuze ko yatorewe kuyobora icyo gihugu mu yindi manda y’imyaka 5.

Nyamara n’ubwo byatangajwe gutya aya matora ntabwo yakunze kuvugwaho rumwe, kuko benshi mu bakandida bari bahanganye nawe basabaga ko ariya matora yasubirwamo cyangwa agateshwa agaciro kuko yaranzwe n’uburiganya ndetse ko kwiba amajwi. Ni benshi mu bakandida bakivuga ibi n’ubwo uwatsinze yamaze gutangazwa, abataravuze rumwe nayo harimo nka Denis Mukwege, Martin Fayulu n’abandi.

Igihugu cya DRC nk’Igihugu kiri mu muryango w’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, bamwe bu Baperezida b’ibyo bihugu batangaje amagambo agaragaza ko bishimiye itorwa rye. Nta gushidikanya ko hari ababitewe n’uburyarya, abandi babiterwa no gushaka amaronko, abandi bagakurikiza ya mvugo “Muri politiki nta mwazi uhoraho ubaho, harebwa ku nyungu gusa.”

Twabateguriye amwe mu magambo abakuru b’ibihugu byo mu Karere bavuze nyuma y’uko Tshisekedi atsindiye kongera kuyobora RDC.

1.Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi niwe wabimburiye abandi mu kwishimira ko Tshisekedi atsindiye kongera kuyobora RDC, maze atanga ubutumwa burebure abinyujije ku rukuta rwa X.

Yagize ati “Ndashimira byimazeyo mugenzi wanjye akaba n’umuvandimwe wanjye, H.E Felix Antoine Tshisekedi, ku kuba yongeye gutorerwa kuyobora RDC nyuma yo gutangazwa by’agateganyo. Mu gihe habaye amakimburane y’amatora, ndizera ko igisubizo cy’amahoro ari cyo cyazikemura neza kandi bikaba binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.”

2.Tanzaniya

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan nawe ari mu bashimiye Felix Tshisekedi ku kuba yarongeye gutorwa, maze na we abinyuza kuri X. ati “ Ndashimira byimazeyo Nyakubahwa, Perezida Felix Tshisekedi kuba yongeye gutorerwa kuyobora RDC. Namubwira ko tuzakomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umubano hagati y’Ibihugu byacu ndetse n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.”

Inkuru Wasoma:  Dmitry Peskov yahakanye ko Perezida Putin yavuganye na Donald Trump

3.Kenya

Perezida wa Kenya William Samuel Ruto nawe yashimiye Tshisekedi kubwo kongera kwegukana itsinzi bityo akaba azakomeza koyobora RDC. Ati “Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congoku tsinzi ye kandi ikwiye. Amatora ni intambwe mu mateka ya demokarasi y’igihugu cyawe. Ntegereje gushimangira umubano wa Kenya na RDC hagamijwe ku nyungu z’ibihugu byombi.”

4.Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni nawe ntiyatinze kuko yamugeneye ubutumwa burebure. Agira ati “ku basangirangendo ba Uganda namwe bavandimwe ba RDC, mfashe uyu mwanya nshimira H.E Felix Tshisekedi kuba yaratsinze amatora muri Congo nk’uko byatangajwe na CENI, yagize uruhare runini muri Congo ndetse ayizana no mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba. Detegereje ubufatanye bwa kivandimwe n’abaturage ba Guverinoma ya Congo.”

U Rwanda rwo ntacyo rwigeze rutangaza kuri iyi ntsinzi ya Tshisekedi kandi birumvikana kuko mu bikorwa bye byo kwiyamamaza yavugaga ko naramuka atowe azakora igisa nko gushimisha abamutoye aricyo “Gutangiza intambara k’u Rwanda.” Nyamara n’ubwo ibindi bihugu byagaragaje ko byishimiye intsinzi ya Tshisekedi nta numwe wavuze ku bujura bwavuzwe muri aya matora.

Inkuru Wasoma:  Inkende zagabye igitero ku biro by’Akarere zituma abayobozi batanga serivisi mbi kubera ibyo zibakorera

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved