Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abapolisi babiri bayo, ari bo PC Gracious Tusiime na Zechariah Ekiyankundire basanzwe bakorera ku mupaka wa Gatuna nyuma yo gushinjwa kwiba Umunyarwanda wari ugiye muri iki gihugu.
Amazina y’abatawe muri yombi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ubwo Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi nk’uko tubikesha na Daily Monitor. Amakuru ahari avuga ko ku wa 1 Werurwe 2024, ari bwo aba bapolisi batangiriye Umunyarwanda witwa Thomas Habanabakize wari ugiye guhahira muri Uganda, bamubwira ko amafaranga afite ari amiganano.
Aba bapolisi ngo bahise bamwaka amafaranga yari afite angana n’ibihumbi 85 Frw, bahita bamusaba ko asubira mu Rwanda anyuze ku w’undi mupaka. Uyu munyarwanda yanze gukurikiza ibyo yari abwiwe n’aba bapolisi, ahubwo ahita abarega ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka bya Uganda biri ku mupaka wa Gatuna, nabyo bihita bimenyesha ukuriye polisi aho.
Aba bapolisi bahise batabwa muri yombi ndetse batangira gukorwaho iperereza nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda.