Ibyo depite Mukabunani yavuze ku ifungwa rya Muhizi wabeshye perezida . Dore ibyo yasabiye abayobozi babeshya perezida.

Hon. Mukabunani Christine ,Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka PS –Imberakuri, avuga ko gufunga Umuturage witwa Muhizi Anathole uherutse kugaragara asaba umukuru w’igihugu kumurenganura ku kibazo cy’inzu yavugaga ko yimwe ibyangombwa byayo, ari ikibazo gikomeye kuko bitari bikwiye ko ahubwo ari ugutera abaturage ubwoba bigatuma batisanzura ku bayobozi.

Muhizi Anathole aherutse kugaragara asaba umukuru w’igihugu kumurenganura ku kibazo cy’inzu yavugaga ko yimwe ibyangombwa byayo, arakekwaho ibyaha bibiri birimo icyo gutesha agaciro ibyemezo by’inkiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano. Tariki ya 27 z’ukwezi gushize kwa Kanama i Nyamasheke, ni bwo Muhizi Anatole yagaragarije umukuru w’igihugu ko banki nkuru y’u Rwanda, BNR yabujije ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kumuha ibyangombwa by’ubutaka by’imitungo irimo inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi.

Mukabunani akomeza avuga ko bitari bikwiye kuko niba yaratanze ikibazo wenda abaza ibitaribyo bitaringombwa ko afungwa ahubwo ko yagombaga gusobanurirwa ari hanze.

Mu kiganiro na UKWEZI , yavuze ko niba hari amakuru uyu muturage atatanze bitari gutuma atabwa muri yombi ahubwo ko yagombaga gusobanurirwa kuko atari nawe wenyine wagejeje ikibazo kuri Perezida Kagame ati’’Kubeshya Perezida ni ikosa rwose , kandi ikindi ababeshya Umukuru w’Igihugu uhereye ku bayobozi benshi bafungwa kuko iyo aguhaye inshingano ntuyikore uba umubeshye.’’

Avuga ko ibyakorewe Muhizi ari ugutera abaturage ubwoba aho bizatuma batisanzura ku bayobozi babo bityo ko bajya bareka umuturage akabaza inzego bireba zasanga yararenganye zikamurenganura kandi zasanga atararenganye zikamusobanurira adafunzwe. Agaruka ku kibazo cya Muhizi , Hon Mukabunani avuga ko hakeneye iperereza rikozwe kinyamwuga ku bimuvugwaho.

Umukuru w’igihugu yari yatanze iminsi itatu (3) ngo inzego zirimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, na Polisi y’igihugu babe bacyemuye iki kibazo. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Muhizi Anatole, ukurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano nyuma yo kubeshya ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka ubwo yahabwaga umwanya wo kugeza ibibazo bye kuri Perezida wa Repubulika mu ruzinduko aherutse kugirira mu Karere ka Nyamasheke.

Mu byangombwa uyu mugabo yavugaga ko yimwe harimo inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda. Nyamara ngo ni we wanze kuva mu nzu nk’uko byemejwe n’Urukiko. Muhizi ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.

Inkuru Wasoma:  Hagaragaye umugore afite umwana w’umukobwa ahamya byuzuye ko yamubyaranye na Pasiteri Theogene Niyonshuti

Yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igihe yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 7 Kanama 2022 avuga ko BNR yamwambuye umutungo we ugizwe n’inzu yari yaraguze n’uwahoze ari umukozi wa BNR witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, nyuma ngo yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya banki.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuyivamo. Iperereza ryagaragaje ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31 Frw Rutagengwa Jean Léon yari yarafashe muri BNR.

Dr Murangira yavuze ko BNR yaje kwandikira ibiro bishinzwe ubutaka ibasaba gushyiraho itambambira kuri iyi nzu nyuma yo gutsinda urubanza rwo gukoresha inyandiko mpimbano yaregagamo Rutagengwa.

Muhizi akomeza avuga ko mu gushaka ibyangombwa by’umutungo ari bwo yaje kumenya ko iyi nzu yagurishijwe mu buriganya kuko yari ingwate muri banki. Yaje gutsindwa n’urubanza yari yarezemo ibiro by’ubutaka mu rukiko Rukuru rwa Nyanza.

Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha, kandi ni mu gihe hagishakishwa n’abandi bose babigizemo uruhare. Ibyaha akurikiranyweho ni ugutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 262 na 276 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ku cyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera, kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi Magana atatu ariko atarenze ibihumbi Magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. source: ukwezi

Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved