Ishaka rya Kayumba Nyamwasa, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC ryageneye ubutumwa bushimira, Felix Tshisekedi uherutse gutangazwa ko yatsindiye kuyobora RDC mu matora ataravuzweho rumwe ndetse risaba ubufasha Tshisekedi ngo bakureho ubutegetsi buriho bw’u Rwanda.
Mu butumwa burebure iri shyaka ryohereje Tshisekedi ryemeje ko ryifuza cyane gukorana nawe nk’umu’guide’ kugira ngo bagarure demokarasi mu Rwanda, bakanyuzamo bakamubwira ko bishimiya intsinzi ye. Nk’uko bigaragara mu butumwa bwanditswe na Emmanuel Hakizimana Umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada.
Ubu butumwa bugira buti “RCN, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu buhungiro nk’aba ndi Umuhuzabikorwa waryo, ririfuza cyane ko demokarasi Isi yose yabonye mu bikorwa by’amatora aheruka mu gihugu cyanyu igera no mu Rwanda. RNC irifuza ko yakorana namwe nk’utumurikira inzira muri urwo rwego.”
Mu Rwanda, Paul Kagame arashinjwa kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse no mu ishyaka rye bwite, Rwanda Patriotic Front (RPF). Abamurwanye bavuga ko akoresha uburyo bwose kugira ngo acecekeshe amajwi atavuga rumwe nawe. RCN ikaba yatangaje ko ishimira demokarasi ya Congo bityo ikaba yifuza gukorana na Tshisekedi nk’umuyobozi, kugira ngo hashyirweho demokarasi yo mu Rwanda.
Nk’uko iyi nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Mediacongo.net yatangaje ko ishyaka rya RNC ryashimiye by’umwihariko Tshisekedi ku kuba yongeye gutorwa ku buyobozi bwa DRC. Ati “Mu gihe mutangiye manda yanyu ya kabiri mwahawe byuzuye nicyizere cy’abaturage ba Congo bose, ndashaka kubizeza hamwe n’Abanyakongo ubucuti n’impuhwe bya RNC hamwe n’abanyarwanda uyu munsi bakandamijwe.”
RNC kandi yashimiye abaturage ba Congo uruhare runini bagize mu matora rivuga ko vakoze mu mahoro mu gukoresha uburenganzira bwzbo bw’Itegeko Nshinga nyamara integer nyinshi zagiye zigaragazwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri aya matora yabaye ku wa 20 n’iya 21 Ukuboza 2023.
Ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rishaka kwifatanya na Tshisekedi watangaje ko afite umugambi wo gutera u Rwanda, ubwo yari mu bikorwa bye byo kwiyamamariza manda ya Kabiri. RNC igiye gusaba ubufasha kwa Tshisekedi nyuma y’uko muri 2019 yifatanyije n’ihuriro rya P5 ryarimo imitwe itandukanye, bagerageza gutera u Rwanda ariko bakaza gucibwa intege n’Igisirikare cy’u Rwanda.