Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko imikoranire u Rwanda ruheruka kuvuga ko rufitanye na wo mu by’umutekano uriho, ndetse ko impande zombi zikorana ku manywa y’ihangu.

 

Byemejwe n’umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Dr. Oscar Balinda.

 

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yemeje ko u Rwanda na AFC/M23 bakorana mu by’umutekano, bijyanye no kuba impande zombi zihuriye ku nyungu yo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe n’igisirikare cya RDC.

 

Dr. Balinda yagaragaje ko ifatwa rya Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste wari Umunyamabanga wa FDLR u Rwanda rwashyikirijwe na AFC/M23 muri Werurwe 2025, ari umwe mu misaruro ubwo bufatanye bumaze kugeraho.

 

Ati: “Ibyo bintu nari nzi ko buri wese abizi. None se iyo dufashe Jenerali Gakwerere tukamuha igihugu cy’u Rwanda, ubwo ntituba dukorana? Njye ubwanjye ni njyewe wamuherekeje hariya ku mupaka. Byabaye se rwihishwa? Ntibyari ku manywa y’ihangu? Imikoranire rero irahari kubera ko turahiga FDLR hano, iyo tuzifashe tuziha igihugu cy’u Rwanda. Tuba twavuganye tuti ‘abantu banyu bari aha ngaha twabafashe, mube hafi tubabashyikirize’. Ibyo birakorwa, bigakorwa ku manywa y’ihangu”.

 

Dr. Balinda yashimangiye ko nta gitangaje mu byo Ambasaderi Mukantabana yavuze, kuko imikoranire isanzwe ihari.

Yatanze kandi urugero rw’urujya n’uruza rw’abantu rukunze kugaragara ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC, avuga ko rudashobora kubaho impande zombi zidakorana.

 

Yunzemo ati: “Rero yabivuze neza (Mukantabana), yabisobanuye neza ati ‘AFC/M23 turafatanya mu rwego rwo kugarura umutekano’. Ni ukuri kandi birazwi, ntabwo bikorwa rwihishwa; bikorwa ku manywa y’ihangu. Jenerali Gakwerere yagiye ameze gutya (yamanitse amaboko bamusaka). Twese ntitwari duhari se?”

 

Balinda yavuze ko usibye u Rwanda, AFC/M23 inavugana na Uganda umunsi ku wundi, kuko bitashoboka ko waturana n’umuntu ngo mureke kuvugana.

 

 

Yunzemo ko bishimira kuba bafitanye umuturanyi mwiza nk’u Rwanda, ati: “Niba u Rwanda ruvuga ko rwashyizeho uburyo bw’ubwirinzi ku mipaka yarwo, twebwe umwanzi tumurasa noneho tureba imbere gusa. Inyuma nta kibazo na kimwe dufite.”

 

 

Balinda yunzemo ko nka AFC/M23 bashyigikiye mu bikorwa amasezerano y’amahoro u Rwanda rwasinyanye na RDC, ndetse atari bo bazabona ingingo ziyakubiyemo nk’iyo gusenya umutwe wa FDLR zishyizwe mu bikorwa.