Abasirikare 10 n’Imbonerakure 15 zo mu gihugu cy’u Burundi bafungiwe mu kigo cya gisirikare cya Cibitoke mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu nyuma y’uko banze kurwana mu ntambara Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Amakuru avuga ko aba boherejwe muri RD Congo ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 kuko byari biteganyijwe ko agomba kujya kurwanya umutwe wa M23 ariko bageze mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku mupaka w’u Burundi n’icyo gihugu banze gukomeza inzira, ndeste bakaba barahise bafatwa bakamburwa intwaro zabo.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Nyuma y’uko batawe muri yombi, icyadutunguye ni ubumwe bwabo bari bafite, kuko bahise bemerera rimwe ko bamburwa intwaro, bakajyanwa muri kasho ariko banga ko batandukanywa. Babikoze bashaka kugira ngo barindane hirindwa ko hari n’umwe ushobora kwicwa n’abashinzwe ubutasi bw’u Burundi (SNR) mu nzira bagarurwa.”
Abatanze aya makuru bavuze ko kandi abo bantu uko ari 25 nta muntu numwe wemerewe kubareba n’iyo baba abagize imiryango yabo. Ibi bibaye nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bagiye gufasha aba RD Congo (FARDC) ndetse ko bitegute kugeza no ku rwego rwo gupfa.
Igihe atangaza ibi yavuze ko utiteguye kuba yapfira igihugu ari we musirikare koko ati “iyo ugiye mu bikorwa nk’ibyo byo gufasha igihugu, ugomba kuba ubizi ko intambara ni umukino wo gupfa. Iyo wanze gupfa, ntuba umusirikare, uhita witahira. Umusirikare abanza kumva mu mutwe ko gupfa apfiriye igihugu nta kibazo mu gihe mwebwe mutari abasirikare n’abapolisi, mwumva urusasu mukajya aho rutaturikiye, bo biruka bajya aho rwaturikiye.”
Amakuru avuga ko n’ubwo hatozwa imbonerakure nyinshi izimaze kwemera kujya kurwana muri RD Congo ari 200 gusa. Abenshi banga kujya kurwana batinya kujya kwicirwa mu ntambara bita ko atari iyabo, ndetse Ibitangazamakuru byo mu Burundi bigaragaza ko hari abasirikare benshi b’u Burundi bafunzwe muri za Gereza zitandukanye kubera kwanga kujya kuri urwo rugamba.
Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje guhuza FARDC n’imitwe zifatanyije irimo Wazalendo, FDRL n’ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bivugwa ko ikomeje kugwamo benshi nubwo u Burundi butaratangaza umubare w’abasirikare babwo bamaze kuyigwamo ndetse bikavugwa ko hari abaherutse kwicwa ubwo FARDC yibeshyaga kuri abo basirikare.