Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yababwiye ko abaturage bo mu Karere babanye neza ko ikibazo ari abo yise abayobozi babi ndetse bazakomeza kurwana urugamba kugeza abaturage b’u Rwanda bagaragaje igitutu ku buyobozi bw’abo.
Mu mashusho yanyuze kuri X, Perezida Ndayishimiye yabwiye urwo rubyiruko ko bagiye gukora ibishoboka byose kugeza ubwo abanyarwanda bazatangira gushyira igitutu ku butegetsi bw’abo. Ati “Muri aka Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza kuko hagati y’abaturage nta bibazo birimo, ahubwo kugeza ubu ikibazo ni abayobozi babi.”
Yakomeje agira ati “Ubu ndizera ko urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu Karere.”
Binyuze mu mvugo Perezida Tshisekedi akunda gutangaza na mugenzi we Ndayishimiye yagaragaje ko afite umugambi wo kumwiyungaho bagahirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘Kubohora urubyiruko rwagizwe ifungwa.’ Umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda wongeye gututumba mu mpera za 2023, nyuma yo gushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara.
Perezida w’u Burundi ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira rya mugenzi we Felix Tshisekedi wabaye ku wa Gatandatu. Icyakora n’ubwo aba bayobozi batangaza aya magambo agaragaza ko barajwe inshinga no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, RDF nayo yatangaje ko kuva kera yiteguye guhangana n’uzatera u Rwanda kandi ko ibifitiye ubushobozi.