Ni kenshi abantu bakomeje kwibaza impamvu ibyakunze kwitwa nk’amanyanga ndetse n’ibyitwa kata byakunze kuvugwa muri miss Rwanda ababishinzwe mu buyobozi bayo batigeze bagira icyo babikoraho cyangwa se ngo babihindure bigaragarire buri wese, ndetse haba n’ubuyobozi cyangwa se inzego z’ubuyobozi muri leta ngo bagire icyo babivugaho.

 

Mu mwaka wa 2020 ubwo hari habaye inama n’abanyamakuru ndetse n’abakobwa bitabiriye iri rushanwa rya miss Rwanda barimo na Nishimwe Naomie waje kuryegukana, ubwo bari baherekejwe n’ababyeyi babo, umuyobozi wa Rwanda Inspiration backup ISHIMWE Dieudonne wamenyekanye ku izina rya Prince kid bamubajije iby’umubano wa Mutesi Jolie n’umwe mu bakobwa bari bari muri iryo rushanwa.

 

Ikibazo babajije Prince Kid icyo gihe cyagiraga kiti” ese ni iyihe mpamvu uyu Mutesi Jolie ari mu kanama nkemurampanka ka miss Rwanda, kandi abari mu kanama nkemurampaka bagahora bahinduka ariko Mutesi Jolie we ntahinduke, ubwo ntago yaba ari intumwa itumwa kugira ngo ikore ibyo bamwe bashaka nk’icyitso cy’amanyanga abera muri miss Rwanda? Cyangwa se akaba ari igikoresho cyawe utuma kugira ngo atsindishe abo wowe wifuza?”.

 

Prince kid wari uri kumwe na miss Nimwiza Meghan wari umaze umwaka utwaye ikamba yasubije agira ati” Jolie ni umwe mubagize akanama nkemurampaka, ariko ntago ariwe kanama nkemurampaka. Ikindi kiriho nubwo ari umu miss, nubwo ari umwe mu kanama nkempurampaka, ikiri imbere ni umunyarwanda”.

 

Prince kid yakomeje avuga ko kuba Jolie ari umwe mu kanama nkemurampaka ariko ntago byatuma akora ibyaha, kuko ntibyakuraho ko yahanwa, ndetse kuba barabonye Jolie ari kuganira n’umwe mu bakobwa bari muri miss Rwanda, icyo ntago ari ikibazo, kuko ntago byabura kuko umwe mubari mu irushanwa ashobora gukenera kuvugana nawe muburyo bwo kumugira inama, kimwe n’uko nawe hari abo bahura bamugisha inama bamubaza icyo gukora kugira ngo umuntu abashe kuba yatsinda irushanwa.

 

Prince kid yakomeje avuga ko utaha ikamba umuntu utarikwiriye ngo ugire umugisha, ikindi kandi akaba nta mu judge numwe wagira uruhare mu gutanga ikamba kuko aba judge bose bafatira hamwe imyanzuro, ikirenze ibyo kuba bavuga ko Jolie bamukekaho kuba inshuti n’umwe mu bari guhatanira ikamba, umuntu amenya ko arajya muri ako kanama nkemurampaka mbere y’amasaha 2 bagatangira ku judging imyanzuro.

 

Ishimwe Dieudonne ubwo yabazwaga niba hari inzego za leta bafatanya muri aya marushanwa yasubije avuga ko aya marushanwa yigenga 100 kurindi, ariko nubwo yigenga akomeye cyane kuko akomeza guterwa inkunga n’ibigo bikomeye cyane, cyane cyane nka cogebank. Nyuma y’ibi rero nibwo abantu batangiye kuvuga bamwita umubeshyi kuko ibyo yavugaga ngo abeshya, ahubwo bavuga ko uyu Mutesi Jolie koko ibyabaye byose babaga babiziranyeho, nk’uko bakomeje babitanga nk’ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved