Scovia Mutesi ni umunyamakuru ukorera ku kinyamakuru mamaurwagasabo, aho akunda gukora ibiganiro bigaragaza ibibazo ndetse n’imbogamizi abaturage bafite muri rusange, mu biganiro bye ntatinye kuvuga ibitagenda neza muri rubanda.
Kubera uburyo Mutesi yirekura iyo avuga ibiganiro, ndetse akanakunda kuba agaragaza imbaraga z’igitsinagore aho abandi babona ko bafite integer nkeya, abantu batandukanye bagiye bamufata mu buryo butandukanye, kuburyo hatabuze n’abagiye bamwita igishegabo,inshinzi, ishyano abandi bakibaza niba afite umugabo bakaba bashobokana nk’uko nawe abyivugira.
Kumwita aya mazina byaturutse aho mu minsi yashize yagaragaye mu misango y’ubukwe ayiyoboye, ibintu bimenyereweho gukorwa n’abagabo, ariko bakaza gutungurwa no kubona umugore ariwe uyiyoboye.
Ubwo yatangaga ikiganiro kuri RBA umutumirwa, akabazwa uko yaje kwisanga mu misango n’intandaro yabyo, Scovia yagize ati” njyewe narezwe na papa wanjye, rero nakuze nkora imirimo yose harimo n’imwe byitwa ko igenewe abahungu, kuburyo havuyemo gutera inda rwose nta bintu abagabo bakora njye ntakora”.
Yakomeje avuga ko kubera ibiganiro akora bigaragaza ko adafite ubwoba abantu batangiye kumutuka, yewe hari n’abatangiye kumusanga kuri Whatsapp ye bakamutuka, ariko ko ibyo bitajya bimutera ubwoba na gatoya, ati” ibyo ntago byankanga ahubwo icyo nkora ni ukubanenga, kuko nibaza uburyo umuntu utinyuka kuntuka nkirwanaho, wa wundi batuka agahunga we amugira gute.”
Mutesi yanavuze ko yagiye mu rukiko kurega uwamututse bamuca ibihumbi 20, bitagaragaza ko ashaka amafranga ahubwo bigaragaza ko kuba amwaka ayo mafranga ari ukugira ngo yereke uwamututse ko umuntu afite agaciro abantu batagomba kumukorera ibyo babonye byose.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye Gerard Mbabazi, Mutesi yavuze ko nyuma yo gusanga abagore bafatwa nk’abanyantege nkeya kuburyo hari aho bakumirwa, yubatse igikuta gikomeye kuburyo yakoze uko ashoboye hakaba hari aho atasimbuzwa, harimo gukora neza ibintu runaka kurusha abagabo, kuburyo na bamwe bamwanga baza gusanga bamukeneye bikaba ngombwa ko abakorera ibyo bashaka kuko nta wundi wabikora uko babishaka, urwango rwabo bakarugumana nyuma.
Yakomeje avuga ko kandi turi mu isi yo kwirwanaho, bityo gushaka amafranga ntacyo byamutwara niyo wagerekaho ibitutsi ushaka byose, bityo abantu bamutuka amazina agiye atandukanye nubwo Atari umuco mwiza, ariko ntacyo byamuhindura.
Ati” kuntuka ko ndi inshinzi, ntago ndahita mpinduka yo, yewe n’andi mazina yose wanyita ntago ndahita mpinduka ibyo wantutse, muri make ni byabindi by’uruvugo ruvuna uvuga uvugwa yigaramiye, kuko n’ubundi birangira nta kintu na kimwe bimpinduyeho”.
Yavuze ko abagabo batarenze abagore ati” abagabo ntibaturenze”. Ndetse nk’uko umugore adashobora gutera inda, ni nako umugabo adashobora gutwita ngo abyare, naho ibindi byose usanga babihuriyeho kuko niba ari no kujya mu gikoni cyangwa gukora amasuku, iyo abagabo bageze iburayi barabikora kuko batabona amafranga yo kwishyura abakozi ngo babibakorere, cyangwa ahubwo bo bakabikora nk’abakozi.