Ibyo utamenye kuri Sadio Mane watabaye ikipe ya Senegal muri CAN.

Yavukiye ahitwa Sedhiou, Senegal muri Mata, 1992. Yakuriye ahitwa bambali, mumajyepfo ya Senegal, igiturage gituwe nabaturage 24, 213. Kubera ko ababyeyi be bari bafite abana benshi, kandi batari kuba bashobora kubarera bose kubera ibibazo byubushobozi, yabanye na marume we mumikurire ye.

Sadio mane yagize ati “Ababyeyi banjye ntibari kubona amafaranga ngo banjyane kwishuri, buri gitondo na nimugoroba najyaga gukina umupira w’amaguru hamwe n’inshuti zanjye m’umuhanda. Nkiri muto, natekerezaga gusa umupira w’amaguru wo mu bwongereza, narebaga kuri television gusa, nakundaga cyane premier league kuko nizo zari inzozi zanjye.”

Sadio Mane ajya yibuka mu myaka ye ya 15, atekereza ukuntu yateye imbere ava mu bakinyi bo m’umuhanda bafite ivumbi kubirenge aho yagize ati “kuva nkifite hagati y’imyaka ibiri n’itatu, nibuka ko burigihe nabaga mfite umupira muntoki, nabona abandi bana bari gukina nkabiyungaho, uko niko natangiye. Maze gukura nkajya njya kureba umupira wamaguru kuri television, cyane cyane igihe ikipe y’igihugu y’amaguru yakinaga, nashakaga kureba intwari zanjye ubundi nkatekereza nkaho arinjye uri gukina.”

Igitekerezo cyo kuba umukinyi w’umupira w’amaguru kuri Sadio Mane ahanini cyaturutse kubyishimo yagize mugihe ikipe ye y’igihugu ya Senegal igera muri kimwe cya kane ahagana muri 2002 mugikombe cy’isi, kandi aribwo bwambere yari ihageze, icyo gihe Senegal yatsinze France igitego kimwe k’ubusa cya Papakouli Diop k’umunota wa 30, kuba baratsinze igihugu cy’ubu France nibitangaza atazibagirwa mubuzima bwe.

Byishi byarahindutse kuri Mane nyuma y’uwo mukino wa Senegal na France kubera ko yabonaga ko bageze kugasongero, Mane n’abandi bana bahise babona ko umupira w’amaguru ari ikintu gishobora kuzabageza kure, yagize ati “nyuma y’igikombe cy’isi, njye n’inshuti zanjye, twatangiye kugira amarushanwa mucyaro cyiwacu, nibwo natangiye kubishyiramo imbaraga kugirango nzabe umwiza kandi nkatsinda buri mukino wose. Buri wese yambwiragako nkina neza mucyaro, ariko mumuryango wacu ntanumwe wakinaga umupira wamaguru, bari abantu bakundaga cyane iyobokamana kandi bashakaga ikindi kintu kurinjye kitari umupira w’amaguru. Bamaze kubona ko ntakindi kiri m’umutwe wanjye ndetse n’umutima wanjye uretse umupira w’amaguru, natangiye kwemeza marume wanjye ngo ajye anyemerera kuva aho twari dutuye mucyaro nkajya njya m’umujyi twari duturanye kugirango nige ibindi byinshi mbere yuko njya mumurwa mukuru wa Dakar.”

Mu ntangiriro ntibamvumvaga, ariko uko yagendaga abereka ko abishoboye kandi ko ntakindi kintu yari ashoboye, baramufashije. Marume we n’ababyeyi be bagurishije ibihingwa basaruye bakuramo amafranga bayaha Sadio Mane, kubera ko impano ye yagaragariraga buriwese, na buri muntu wese wa mubonaga atamuzi yamubwiragako afite impano ko agomba kuyishyiraho umutima we akayikomeza cyane.

Mane yagize ati “Marume wanjye yaramfashije nkitangira, ariko ntabwo ariwe wenyine, buri muntu wese yaramfashaga, byageze aho abaturage bo mucyaro banteranyiriza amafaranga igihe nimutse njya muri Dakar, nabaye m’umuryango ntazi gusa nabemereye udufaranga duke mbasobanurira n’umuhate wanjye ubundi banyemerera kubana nabo. Nyuma ababyeyi banjye bari baziranye n’umuntu uba muri Dakar, yanjyanye iwe ubundi turabana, anyitaho buri kimwe cyose, njye nirwariza n’umupira w’amaguru gusa.

Inkuru Wasoma:  KNC yemeye intsinzwi amagambo ashira ivuga

Nkigera muri Dakar, umunsi ukurikiyeho nagiye kureba aho basuzumiraga abahungu kugirango binjire muma kipe, ibyo ntazibagirwa gusa byansekeje nuko nagiye nanjye ngo bansuzume, umusaza arandeba nkaho aho nje nahayobeye, ubundi arambaza ati “ese waje mwisuzuma?” ndamubwirango yego, nawe ati “nonese muri izo bote?” arazireba arakaye, avuga ati nigute wazikinana? Zaracitse zisa nabi, dore nikabutura wambaye, ntanubwo ufite ikabutura nziza wakinana”.

Sadio Mane yakomeje avuga ati “namubwiyeko aribyo byonyine mfite, ariko ko nshaka gukina kugirango mwiyereke, rero nageze mu kibuga ubundi ku isura ye ubona ko yatunguwe, yahise ambwira ati “ngiye kugufata, uzakina mu ikipe yanjye” ubwo nyuma yayo magerageza, nagiye mukipe yabato yaho ngaho”.

Icyo gihe yatsinze ibitego 131 mumikino 90 muri season ebyiri. Sadio akiri umwana, ntiyari mubakinyi ba Senegal bari kurwego rwo hejuru, gusa yaratandukanye kandi afite amahirwe. Igitangaza cyaje kuri we igihe aba scout baba France baje muri mission yo kujya muri Dakar kureba abakene n’abandi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ubundi bakamufata bakamujyana muri championa yo muri France mwikipe yitwa Metz.

Yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku imyaka 15. Sadio Mane yagaragajeko ko atigeze abwira ababyeyi be ko agiye kujya muri France, kuko yashakaga kubatungura. Mane muri metz yahagiriye ibihe byiza bituma ikipe ya Red Bull Salzburg imubenguka ubundi ayikinira imikino 80 atsinda ibitego 42 muri season ebyiri ubundi ajya muri champion yomu bwongereza (premier league).

Sadio mane yaciye agahigo ko kuba ariwe watsinze ibitego bitatu m’umukino umwe byihuse, ibyo bita Hat-trick mu mateka ya champion y’ubwongereza aho yatsinze ibitego 3 muma seconds 176 ahanganye n’ikipe ya Aston villa. Ibindi wamenya kuri Sadio Mane nuko ari umu Isilamu ariko ko atajya ajya m’urusengero, kandi Sadio Mane akunzwe kuri Liverpool Melwood training ground, ni inshuti ya buri wese kuberako acisha bugufi cyane.

Muri 2019, Mane yatanze ama €282,813 kugirango hubakwe ishuri mucyaro cy’iwabo cya Banbali muri Senegal, muri 2021 yatanze €561,987 kugirango hubakwe ibitaro muri Banbali. Sadio mane niwe wanafashije gutsinda ikipe ya Zimbabwe mu marushanwa ya Africa Cup of Nations (AFCON) cg se CAN (Coup d’Afrique des Nations), igitego kimwe k’umunota wa 90+7’ aho umukino warangiye ari 1 cya Senegal k’ubusa bwa Zimbabwe.

Wifuza ko harundi mukinyi twagukoreraho watwandikira muri comment aha hasi.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved