Ibyo wamenya byateye igihugu gituranyi kwemera gufungura umupaka umwe ugihuza n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya, January Yusuf Makamba, wagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, yagiranye ibiganio na mugenzi we w’u Rwanda, Vincet Biruta byasize byemejwe ko hagiye gufungurwa undi mupaka uhuza ibi bihugu byombi, mu rwego kwagura umubano n’imigenderanire by’Ibihugu byombi.

Ibi byemejwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, aho January Yusuf Makamba n’itsinda ry’abayobozi bazanye mu Rwanda, bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bemeza ko uyu mupaka ugomba gufungurwa ukiyongera kuri umwe wari ufunguye mu buryo bwemewe n’amategeko, wa Rusumo.

Minisitiri January Makamba yatangaje ko mu biganiro byaganiriweho n’aba bayobozi harimo no korohereza abaturage batuye muri ibi bihugu kugenderana. Ati “Ubu twari dufite umupaka umwe wemewe uduhuza (wa Rusomo), twaganiriye uburyo twafungura undi w’ahitwa Kyerwa, kandi twiteguye ko uwo mupaka watangira gukora kuko ibisabwa byose byararangiye, bityo imigenderanire ikoroha.”

Makamba yakomeje avuga ko ubusanzwe igihugu cye n’u Rwanda ari inshuti kuva cyera kandi ko uko iminsi yicuma umubano wabyo urushaho kugenda utera imbere, ndetse gufungura iyi mipaka bizafasha abaturage kugenderana byoroshye n’imihahirane ku ruhande rw’ibihugu byombi byorohe.

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Umwarimu yazanye umukobwa mu nzu ye ngo binezeze none yanze gutaha

Minisitiri Dr VincentBiruta w’u Rwanda, yavuze ko uruzinduko rwa mugenzi we wa Tanzania, ruzaba imvumba yo kurushaho kuzamura imikoranire y’Ibihugu byombi. Ati “U Rwanda rwifuza ko amasezerano yashyizweho umukono n’Ibihugu byombi, yakwihutishwa mu kuyashyira mu bikorwa, kandi rurifuza ko hakomeza kuvuka n’indi mikoranire mu zindi nzego mu bihe bizaza mu rwego rwo korohereza imibereho abaturage.”

Kugeza ubu u Rwanda na Tanzaniya bifite umubano mwiza ndetse bimaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bintu byinshi kuva muri Kanama 2021, ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagendereraga u Rwanda, akakirwa na Perezida Paul Kagame ndetse bakanagirana ibiganiro byari bigamije gukomeza gutiza imbaraga imikoranire n’ubuhahirane by’Ibihugu byombi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved