banner

Ibyo wamenya byihariye ku mpano zidasanzwe Element, Juno Kizigenza, Kenny Sol bahaye  Kimenyi na Muyango mu bukwe bwabo- AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, ibirori byabereye ku Gisozi muri Romantic Garden byari bitegerejwe n’abatari bake ubwo Kimenyi Yves umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi yasabye ndetse anakwa Muyango Claudine wabaye nyampinga waberewe n’amafoto kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019. Maze aba bahanzi babaha impano zo kubaririmbira.

Uyu ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye cyane ko aba nabo bafite amazina akomeye hano mu Rwanda, abahanzi nyarwanda batandukanye batashye ubu bukwe ndetse bamwe banyuzamo baririmbira abitabiriye ibi birori, ubu bukwe bwari bwiganjemo abantu bo mu gisata cy’imyidagaduro cyane ko aba bombi bafite aho bahuriye nayo.

Bamwe mu babutashye barimo ikipe ngari ya Isibo tv, Muyango asanzwe akoraho nk’umuyobizi w’iyi Televisiyo, Jado Kabanda, abanyamakuru barimo: Abayisenga Christian, Mc Buryohe, Brendah, Dj Tricky n’abandi benshi. Ubu bukwe kandi harimo abahanzi benshi banyuzagaho zimwe mu ndirimbo zabo zikunzwe muri iyi minsi mu Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe ibiciro by’igitaramo Bull Dogg na Riderman bazamurikiramo album ‘Icyumba cy’amategeko’

Babimburiwe na Yago Pon Dat waririmbye indirimbo zirimo “Suwejo” na “Rata” ziri mu zakunzwe uyu musore afite. Juno Kizigenza akurikiraho aririmba “Birenze” ndetse na “Igitangaza” yaririmbanye na Kenny Sol. Abantu benshi batunguwe ubwo babonaga Kenny Sol kuko yari yakoze ubukwe ku wa Gatanu ariko ubwo Juno yaririmbaga “Igitangaza” igitero cya Kenny Sol kigezeho yahise aza barafatanya.

Undi muhanzi waririmbiye Kimenyi na Muyango ni Element aririmba indirimbo ze zirimo “Kashe” na “Fou De Tou” yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Ross Kana. Undi muhanzi wasusurukije abaraho ni Kevin Kade maze aririmba indirimbo ye imwe “Munda” iri mu zigezweho hano mu Rwanda.

Usibye aba bahanzi baririmbye mu bukwe, hari n’abandi bitabiriye ubukwe barimo Platin P na Bushali, ibindo byamamare byatashye ubukwe nka Coach Gael, Alex Muyoboke, Aliah Cool ndetse n’abandi benshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved