Ibyo wamenya ku gihano gikomeye Apotre Yongwe yasabiwe n’Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha bwasabiye Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nk’umuvugabutumwa Apôtre Yongwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 5frw, ni nyuma y’uko akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Iburanisha ry’uru rubanza ryabereye ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024. Yongwe yaburanye yemera ibyaha Ubushinjacyaha bumukurikiranaho ariko akavuga ko abisabira n’imbabazi. Yagize ati “Icyaha nkurikiranwaho kigizwe n’ibice bibiri, gishingiye ku byo nizera nk’umupasiteri ikindi kikaba gishingiye ku bantu bandega kandi dufitanye amasezerano.”

Yonge yagaragaje ko amwe mu mashusho yakwirakwije ashishikariza abantu gutanga amaturo atabikoze nk’ubutekamutwe, ahubwo ngo byaturutse ku kuba bari bafashijwe

Ubwo yagarukaga ku ideni rya miliyoni 2 frw ry’uwitwa Dr Safari Ernest yamugurije ngo akoreshe imodoka yari yamutije, avuga ko aryemera kandi hasigayemo macye kuko asaga ibihumbi 800frw yayishyuye mu igaraje mu buryo bumvikanyeho maze bemeranwa ko andi azajya ayishyura gahoro gahoro dore ko ngo uyu mugabo yari asanzwe ari umuyoboke w’itorero rye.

Apotre Yongwe aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yavuze ko gusaba ituro atari icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ko ituro baba barihaye Imana yongeraho ko n’abandi arimo amadeni yiteguye kubishyura kuko ngo banamufunze yenda kuyarangiza.

Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko Apôtre Yongwe yakoresheje gutera ubwoba abantu batandukanye cyangwa kubizeza ibyiza ashaka kwihesha ikintu cy’undi. Mu gihe ku byerekeye ubutekamutwe, Yongwe avuga ko abo yasengeye akabaca amafaranga bwari uburyo bwo kugirango akomeze gusenga kuko yabaga yataye imirimo ye.

Yongwe kandi yavuze ko abo yasengeye ntibakire bagomba kumenya ko gusenga ari ukw’abantu ariko gusohoza n’ukwimana, maze ahita yitangaho urugero ko ubwo yatabwaga muri yombi, yasabye Imana ngo ntazajyanwe i Mageragere ariko byaranze biba iby’ubusa arahajyanwa ariko ntiyakwihandagaza ngo avuge ko Imana idasubiza.

Inkuru Wasoma:  Aba-agents MTN Mobile Money bateganyirijwe ubwasisi (promotion) y’umwihariko

Uyu mugabo watawe muri yombi mu ntangiro z’Ukwakira 2023 yaburanye asaba imbabazi abikuye ku mutima kandi yavuze ko atazi imibare y’ingano y’amafaranga yahawe binyuze muri ubwo buryo bw’amasengesho.

Inkuru Wasoma:  Nyagatare: Umugabo ufite abagore batatu akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 wabaga mu gipangu cye

Uyu mugabo watawe muri yombi mu ntangiro z’Ukwakira 2023 yaburanye asaba imbabazi abikuye ku mutima kandi yavuze ko atazi imibare y’ingano y’amafaranga yahawe binyuze muri ubwo buryo bw’amasengesho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved