Mu gihe habura igihe gito ngo Igikombe cy’Isi cya 2026 gitangire, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryagaragaje indirimbo ya mbere kuri album y’izindi zizacurangwa muri iyi mikino iba ivanze n’ibitaramo by’imyidagaduro.
Ni ubwa kabiri iyi mikino y’Igikombe cy’Isi igiye kubera rimwe ikakirwa n’ibihugu birenze kimwe, mu cyiciro cy’abagabo. Byaherukaga kuba muri 2002 ubwo cyakirwaga n’u Buyapani ndetse na Korea y’Epfo.
Iki kizaba ari icya mbere kandi gikiniwe rimwe mu bihugu bitatu bitandukanye. Amakuru y’indirimbo zizahacurangirwa na yo yatangiye kujya ahagaragara dore ko imbuga zirimo Sportify zihita zishyirwaho urutonde rw’izo ndirimbo zose kugira ngo zumvwe, zinacuruzwa, kandi zigakomeza gukundwa.
Nubwo amakuru ahari avuga ko indirimbo ya mbere, kuri album, izasohoka vuba, FIFA yagaragarije kuri X, uko izaba imeze.
Ibi ni bimwe mu bizayiranga nk’uko USA Today yabitangaje.
Icyambere, ni indirimbo izagaragaraho ubufatanye bw’ibihugu bitatu bizakira iki gikombe, Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icya kabiri, iyi ndirimbo izaba yitwa “Lighter”. Yaririmbwe n’Umunyamerika Jelly Roll n’Umunya-Mexic Carín León, ariko ikaba yaratunganyijwe n’Umunya-Canada, Cirkut, uherutse gutsindira igihembo cya Grammy ya 2026 nk’utunganya indirimbo w’umwaka ku Isi.
Icya gatatu, yatangajwe bwa mbere na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, abinyujije mu butumwa ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026. Yanditseho amagambo avuga ko yizeye ko iyi ndirimbo izatuma habaho “injyana imwe y’Isi [izifashishwa] ikizihiza umukino wacu mwiza cyane”.
Mu 1990, U Butaliyani bwari bwakiriye Igikombe cy’Isi. Icyo gihe nibwo FIFA yemeje indirimbo “Un’estate italiana” nk’izakoreshwa muri iyo mikino. Bwari ubwa mbere bibaye. Kuva icyo gihe, FIFA yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye bagasohora indirimbo zizifashihswa muri iyi mikino.
Umuhanzi Ricky Martin yakoze iyitwa “La Copa de la Vida” irakoreshwa ubwo iki Gikombe cyakinirwaga mu Bufaransa mu mwaka wa 1998. Undi w’icyamamare, Shakira, na we yakoze “Waka Waka (This Time for Africa)” mu cyabereye mu Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010. Iyi iracyayoboye izindi zose zakozwe muri ubwo buryo kugeza magingo aya.
Mu cyabereye mui Qatar muri 2022, FIFA ntiyakoresheje indirimbo y’umwihariko ahubwo yakoresheje abahanzi nka Davido na Nicki Minaj baratarama bahagararira abandi bose ku Isi muri iyi mikino iba rimwe muri buri myaka ine.
FIFA igaragaza ko muri 2026, hari izindi ndirimbo 16, ziyongera kuri iyi imwe zikuzura album, zizava muri buri mujyi muri 16 izakinirwamo iki gikombe kizatangira muri Kamena. Ni indirimbo zicurangwa muri iyi mikino zigasusurutsa abazayitabira.
Reba agace gato k’iyi ndirimbo