Ukutumvikana hagati y’abarabu n’abayahudi ni amwe mu makimbirane amaze igihe kirekire ku isi mu bice byo mu burasirazuba bwao hagati ashobora no kuba ari yo ya mbere kugeza ubu. Ihangana ryumvikana cyane ni ibihugu bibiri leta ya Israel na Palestine zihana imbibe.
Amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu ari hafi kungana n’igihe leta ya Israel imaze kuko amaze imyaka 75, gusa guhangana hagati y’abarabu na Israel byo bimaze igihe kinini bikaba binafite imizi ikomoka ahantu kure. Nubwo inkomoko y’abarabu n’abayahudi igaragaza amakimbirane ahoraho hagati yabo, ariko bashobora kuba ari n’abavandimwe.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho inkomoko y’abarabu ndetse n’abayisiraheri, turabanza tubagezeho inkomoko yabo. Ibitabo bivuga iyobokamana byose bihuriza ku kuba ubuzima bwo ku isi bwararemwe n’Imana, aho izina Imana rigenda rivugwa bitewe n’umuco wabo cyangwa se uko bashaka kuyita, Yahweh, Uwiteka, Jehovah, Nyagasani ndetse n’ayandi.
Bibiliya n’izindi nyandiko bigaragaza ko Imana yaremye ibiri ku isi yose, nyuma iza kurema umugabo n’umugore ari bo babyaye abandi bana, abo bana bakaba inkomoko yo kororoka kw’ikiremwamuntu ku isi. Amateka agaragaza ko abantu batangiye guca ku ruhande ku mategeko Imana yari yabahaye, bagatangira kwikorera ibyabo, baca ku ruhande amategeko bagenderagaho iremwa rikirangira batangira kwikorera ibyayo nk’uko bibiliya ibigaragaza.
Bibiliya kandi igaragaza ko ibyo Imaba itigeze ibyihanganira, kuburyo ubwo byari bigeze ku gisekuru cya 7 uhereye kuri Adam Imana yaje kurimbura isi yose ikoresheje umwuzure, gusa isiga umugabo witwa Nowa n’abandi bantu bagera kuri barindwi gusa. Gusa nanone, nyuma abantu bakomeje guca ku ruhande amategeko y’Imana bikorera ibyabo, ariko ntago yongeye kurimbuza isi umwuzure ahubwo yatoranyije umuntu umwe wagombaga kwigisha abantu akabagarura ku murongo muzima w’Imana ishobora byose nk’uko Imana yabyifuzaga, uwo muntu nta wundi washyizweho ni Aburahamu.
Bibiliya igaragaza ko Abulahamu yabaga mu gihugu cyitwa Uli y’abakarudayi, akaba yari afite se witwa Tela, wari umugabo ukomeye cyane wari uzwiho kubaaza no kurema Imana zibajwe cyangwa se kurema ibigirwamana bibajwe. Inkuru yose iri mu itangiriro 11:26-31. Uku gutoranya Aburahamu birashoboka ko ari yo ntandaro nyamukuru y’intambara iri hagati y’abarabu n’abayisiraheri twifuza kubagezaho.
Iyo nkuru itangira ubwo Imana yahaga Aburahamu amabwiriza yo kuva mu gihugu bari batuyemo cya Uli y’abakarudayi akajyana na se mu gihugu cyitwa Kanani aho azatangira kwigishiriza abantu amategeko y’Imana kuko ngo muri icyo gihugu hari amahuriro y’abantu benshi batandukanye, aho bavaga mu bice by’uburayi bw’iki gihe, Afurika ndetse na Aziya. Ikomeza ivuga ko Aburahamu ageze muri iki gihugu yahawe amasezerano n’Imana ko ari cyo gihugu cy’isezerano kandi akazagihererwamo umugisha, uwo mugisha ukazagera ku rubyaro rwe n’ibisekuru bye, akaba yari agiye kubyarana n’umugore witwa Sara.
Nyamara Sara na Aburahamu barabanye Babura urubyaro kuko barinze bagera mu myaka yo gucura kugeza ubwo Sara yigiriye inama yo kubwira umugabo we agashaka undi mugore bakaryamana kugira ngo babyare umwana azaraga igihugu. kubera ko Aburahamu yari amaze gukura kandi ashaka urubyaro, Sara yashatse umugore witwa Hagari amushyingira umugabo we baza kubyarana umwana bamwita ‘Ismael’. Amateka ya Bibiliya agaragaza ko Hagari agitwite yatangiye gusuzugura nyirabuja ari we Sara kubera ko yumvaga ko yabaye umugore wa kabiri wa Aburahamu, ariko nyuma y’imyaka 14 nibwo Sara yaje kubyara umwana we w’imfura ‘Isaac’
Ubwo Isaac yamaraga kuvuka nibwo Sara yari ameze nk’ugaruye agaciro ku mugabo we nk’umugore mukuru, ariko nanone ntago byagombaga kwibagirana ko hari undi mwana wa Aburahamu wavutse mbere umuntu yavuga ko ari we mfura. Isaac yavutse Ismael yari afite imyaka ine mbese amaze kuba mukuru, gusa nubwo Sara yari amaze kubyara ubuzima bwatangiye guhinduka nubwo Isaac yari we muto ariko yari we mwana w’imfura kuri Aburahamu na Sara umugore w’isezerano.
Ngo umunsi umwe rero nibwo Sara yaje kubona Ismael arimo kumusekana n’umwana we Isaac, bihita biba urwitwazo yagize rwo kwirukana Ismael muri urwo rugo, nibwo Sara yasabye Aburahamu kwirukana Hagari n’umuhungu we Ismael muri urwo rugo, anamubwira ko uwo mwana atagomba kubona ku murage w’imitungo yabo, nta yandi mahitamo Aburahamu yari afite, nibwo yirukanye umugore muto Hagari ndetse n’umwana we Ismael mu rugo rwabo.
Amateka ya Bibiliya agaragaza ko kuva Ismael avuye kwa Aburahamu yaje kuba umugabo ukomeye cyane, ndetse aza kubyara abana cumi na babiri ari nabo bivugwa ko bakomotsemo abarabu. Nyuma Isaac na we yaje kubyara Yakobo ari na we waje kwitwa Israel, uyu Isael na we yaje kubyara abahungu 12 barimo na Yuda ari na we ukomokaho abayahudi tubona muri iyi minsi. Iyo niyo ntandaro y’abayahudi ndetse n’abarabu bo muri iki gihe, mu nkuru ikurikira tuzabagezaho aho amakimbirane yabo yagiye avuka biturutse ku miryango kugeza ubwo basubiranamo bakarwana kugeza n’uyu munsi wa none.