banner

Ibyo wamenya k’umukecuru Nyirakajumba w’imyaka 123 wavuze ko ari isugi kandi akeneye uwamushakira umugabo

Umukecuru w’imyaka 123 witwa Nyirakajumba Therese, ari kuvugwa cyane ku imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara avuga ko akiri isugi ku myaka ye akaba akeneye umuntu wese wamufasha kubona umukunzi. Ni mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube Afrimax tv,, Nyirakajumba yavuze ko mu buzima bwe bwose atigeze agira amahirwe yo gukundana n’umugabo uwo ari we wese.

Yakomeje avuga ko kugeza na n’uyu munsi agitegereje uwazamubaza izina. Yagize ati “uko ngana uku sindabona ubwambure bw’umuntu w’igitsinagabo, mu myaka 123 maze ku isi nabayeho mfite icyifuzo nanubu kitarasohora.  Icyo cyifuzo nta kindi ni ukubona umunsi umwe umuntu aza akambwira ko ankunda ndetse agatwara umutima wanjye.”

Uyu mukecuru avuga ko ubuzima bwe bwose yagenderaga kure abashaka kumujyana mu ingeso mbi, ahubwo akaba yari yicaye ategereje umugabo wa nyawe bazubakana. Ati “sinigeze ngira umugabo mu buzima bwanjye bwose, ubu ndi isugi. Nkiri muto numvaga nifuza umugabo gusa ntibyigeze binkundira ko mubona ngo dushyingiranwe.”

Inkuru Wasoma:  Birakekwa ko abasore babiri basanzwe bapfiriye mu nzu bishwe n’umwuka w’imbabura

Yakomeje avuga ko nubwo yakomeje kuramba ku isi mu buryo budasanzwe kuri buri wese ariko ubuzima bwe yabumaze nta mugabo kandi nanubu aracyategereje, ntibyanagarukiye aho kuko abakiri bato bamaze no kumufasha gufungura imbuga nkoranyambaga ndetse akaba yanatanze icyifuzo ku karubanda ko ashaka umukunzi.

Yagize ati “Buri wese akore uko ashoboye amfashe kubona umugabo, nkiri muto numvaga mfite isoni zo kuba ari njye wakwiteretera abagabo, ibyo rero byatumye ntabasha kugira uwo mbona ngo tubane. Nta muntu n’umwe twigeze tubasha gukundana ubuzima bwanjye bwose.”

Abatuye hafi y’uyu mukecuru batangaje ko na bo bakuze, ababyeyi babo bababwira ko Theresa ari umukecuru w’isugi kandi utarigeze agira umugabo n’abana, ni mu gihe we ubwe avuga ko agitegereje ko hari uwamwegera bagakundana kugeza n’ubu. Ibyangombwa bya Nyirakajumba bigaragara muri aya mashusho bigaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1900 tariki ya 1 Mutarama.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved