Ibyo wamenya kuri Hon. Dushimimana wagizwe Guverineri w’Iburengerazuba asimbuye Habitegeko

Kuwa 4 Nzeri 2023 nibwo hasohotse itangazo riturutse mu biro bya minisitiri w’Intebe mu izina rya perezida Paul Kagame, rishyira Hon. Dushimimana Lambert mu mwanya wa guverineri w’intara y’Iburengerazuba asimbuye uwahozeho Habitegeko Francois uherutse kuvanwaho.

Hon. Dushimimana afite ibigwi n’amateka kuko yagiye akora mu nzego zitandukanye. Yavutse kuwa 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba. Yari perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Yize amashuri abanza kuri Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwuge rw’amashuri rwitwa Indatwa n’Inkesha rya Butare mu Majyepfo. Yize icyiciro cya kabiri muri kaminuza y’u Rwanda, icya’icya gatatu yize muri kaminuza ya Pretoria yo muri Afurika y’Epfo, aho yize ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga.

Hon. Dushimimana yabaye umushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwo mu karere ka Ngororero, yigishije muri kaminuza imyaka irenge 5, ndetse kuri ubu akaba yigishaga mu ishuri ry’amategeko (ILDP) riherereye mu karere ka Nyanza. Kuri ubu yari asanzwe akuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri komisiyo ishinzwe kwandika amategeko.

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Umukobwa wiziritse ku mwarimu ashaka kumubera umugore yatangiye kumushinja ibirego bishya

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame yavuze ko hari insengero zigiye gutangira gusoreshwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved