Mu cyumweru gishize hasakaye inkuru y’umugabo witwa Jonathan Scott w’Umunyamerika wabwiye Leta ya Amerika ko ari umutasi wa Polisi y’u Rwanda. Nyuma yaho Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko ntaho ihuriye na we.
Uwo mugabo yavugaga ko imikoranire ye na Polisi y’u Rwanda ishingiye ku biteganywa mu itegeko ryitwa Foreign Agents Registration Act (FARA), risaba Abanyamerika bakorera ubutasi Leta z’amahanga, kubimenyekanisha.
Jonathan Scott yandikiye Ibiro by’Umunyamabanga wa Amerika bishinzwe ubutabera yemeza ko asanzwe akorana na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa by’Ubutasi mu by’Ikoranabuhanga. Nyuma yandika ubutumwa ku rubuga rwa X busa nk’ubwishingora avuga ko anezerewe kuba akorana na Polisi y’u Rwanda.
Agira ati “Byiza! Nta kintu cyiza nabonye nko kuba intasi. Ubu ndi gukorana n’ubutasi bw’Uburusiya bukorera muri Polisi y’u Rwanda.” Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X yatanze itangazi ivuga ko ibyo uwo mugabo yavuze atari ukuri kuko ntaho ihuriye na we.
Polisi y’u Rwanda yagize iti “Polisi y’u Rwanda yamenye ibikubiye mu byo Jonathan Scott yagejeje ku Biro by’Umunyamabanga wa Amerika bishinzwe Ubutabera ashingiye ku itegeko rya FARA ry’uko akorana na Polisi y’u Rwanda mu byerekeye umutekano mu by’ikoranabuhanga, Cybersecurity. Polisi y’u Rwanda nta mikoranire ifitanye na we kandi izina rye ntirigaragara ku rutinde rw’abo Polisi ikoresha.”
Jonathan Scott ni umunya-Amerika ufite inkomoka muri Canada, afite ubumenyi mu bijyanye no kugenzura ibyaha byose bikorerwa kuri telefone, akaba avuga ko atari maneko w’u Rwanda gusa ahubwo ngo ni n’umujyanama uzwi cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Jonathan yamenyekanye cyane muri raporo yagiye akora ku byari byatangajwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoresheje Porogaramu ya ‘Pegasus’ mu kwinjira muri telefoni za Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina.