Ibyo wamenya kuri Lt Col Simon Kabera wagizwe umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda wamamaye mu guhimbaza Imana

Tariki 8 Kamena 2023, Lt Col Simon Kabera yagizwe umuvugizi wungirije wa RDF. Yavutse mu mwaka wa 1974, afite imyaka 50, yavukiye mu gihugu cya Uganda ariko avuka ku babyeyi b’abanyarwanda bari barahungiye muri icyo gihugu mu mwaka wa 1962.

Kabera afite umugore n’abana babiri harimo umwe bafashanya mu murimo wo kuvuga ubutumwa mu buryo bw’indirimbo, kuko uretse umwuga wa gisirikare, Lt Col Simon Kabera ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, harimo iyitwa ‘Mfashe inanga, munsi yawo’ n’izindi zitandukanye.

Lt Col Kabera mbere yo kuba umuvugizi wungirije w’igisirikare cy’u Rwanda, yabanje gukora mu zindi nzego za gisirikare, harimo kuba yarabaye mu inama y’ubutegetsi y’ibitaro bya gisirikare guhera muri 2019. Mbere yahoo yagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’epfo, akaba yari umuyobozi wungirije ishinzwe itangazamakuru, yanakoze igihe kinini mu bijyanye n’itumanaho.

Inkuru Wasoma:  Nyuma yo guhagarikwa ku kazi uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG (rtd)  Gasana yafunzwe

Ni inararibonye mu bikorwa bya gisirikare kuko ni umwe mu barwanye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda guhera 1991. Aza ku rugamba yaje acikirije amashuri kugira ngo afatanye n’abandi kubohora u Rwanda. Yasubiye mu mashuri nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda na Jenoside yakorewe abatutsi.

Afite masters muri politiki n’indi mu mategeko mpuzamahanga, afite n’impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko. Afite imidari itandukanye harimo uwo kubohora igihugu n’umwe mu bimushimisha. Yigeze kuvuga ati “nzawereka abahungu banjye.” Afite n’uwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved