Mary Ann Bevan yavukiye mu muryango uciriritse w’abana umunani wari utuye mu ntara y’uburasirazuba bwa London mu gihugu cy’u Bwongereza, kuwa 20 Ukuboza 1874. Uyu mugore yavutse nta bubi afite, aho yize mu ishuri ry’ubuganga akaba n’umuganga.
Uyu mugore yakoze ubukwe n’umugabo we Thomas Beven mu mwaka wa 1902, ariko uyu mugabo aza kwitaba Imana mu 1914 asigiye Ann abana bane. Ubwo yari umuganga afite mu myaka 32, yatangiye kugira indwara za hato na hato, hanyuma aza gusezera ku kazi kubera uburwayi bwa Acromegaly nk’uko byagiye bitangazwa mu nyandiko zitandukanye.
Isura ya Mary Ann Bevan yatangiye guhindana ndetse abona nta handi yakura akazi muri icyo gihe kuko yari yarapfushije umugabo asigaye ari wenyine wita ku bana bane yamusigiye. Mu kubona atazabasha gutunga abana ntakazi ndetse n’abantu banga isura ye, yahisemo kwemera gutangaza ako ari we mugore mubi wabayeho ndetse atazabona n’undi umusimbura.
Inyandiko zivuga ko Mary Ann Bevan ari we mugore wa mbere ku isi akaba yarabitewe n’indwara ya Acromegaly. Mu mwaka wa 1920, nibwo umugabo witwa Samuel W Gumpertz ukomoka muri Amerika yaje kwifashisha uyu mugore mu mashusho yafataga, uyu mugore atangira kurya ku mafaranga yo gucuruza isura ye mu mashusho. Mary Ann Bevan yitabye imana kuwa 29 Ukuboza 1933 afite imyaka 59.