Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, ari mu munyenga w’urukundo n’umusore witwa Michael nyuma y’igihe kinini cyane abantu cyane cyane abakunzi n’abafana be bibaza kuri we ku bijyanye n’umusore waba waramutwaye umutima.

 

Hari hashize iminsi Naomie ashyira amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’uyu musore, ariko abantu batazi impamvu amushyiraho, uretse ko byari biri kunugwanugwa ko baba bakundana, ariko batarabihamya neza.

 

Nyuma rero iby’urukundo rw’aba bombi byaje gushimangirwa na Naomie ubwe, ubwo yapostingaga ifoto ari kumwe n’uyu musore Michael akarenzaho akamenyetso k’umutima, nk’ikmenyetso kigaragaza koko ko bari mu rukundo.

 

Uyu musore uri mu rukundo na Miss Naomie Nishimwe, amazina ye yombi ni Michael Tesfay, akaba yarize mu bwongereza, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, n’ubundi yakuye muri iki gihugu cy’ubwongereza.

 

Icyakora Miss Nishimwe Naomie yari yarakunze kubigira ibanga cyane kuba yavuga ku muntu bari mu rukundo, ariko kuri iyi nshuro akaba ari guca amarenga abigaragaza. Ni inkuru dukesha bwiza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved