Ibyo wamenye ku mushinga wa mbere w’itsinda ry’abagore biyise ‘Kigali boss babes’ ryavugishije benshi

Nyuma y’uko itsinda ry’abagore b’abanya Kigali ryiyise ‘Kigali boss Babes” rivugishije benshi, kuri ubu bashyize hanze umushinga wabo wa mbere bagiye gukora, aho batangaje ko bagiye gukora ikiganiro kizajya gica kuri television kivuga ku buzima bwabo bwite bise ‘reality tv show’ nk’umushinga wabo nyuma yo kwishyira hamwe.  Ihere ijisho amafoto atangaje yo mu bwana ya bamwe mu byamamare nyarwanda

Iri tsinda rikimara kujya hanze ryavugishije benshi mu bakurikira imyudagaduro, babibazaho byinshi n’ibyo bagiye gukora nubwo harimo benshi bari basanzwe bazwi mu myidagaduro ariko ni ubwa mbere bagaragara bose bahuje imbaraga. Ibi biganiro bizakorwa n’aba bagore bizajya bitunganwa na Ajalaja Stanely, umunya Nigeria umenyereye cyane ibijyanye no gutegura no gutunganya sinama, aho yari anamaze iminsi mu Rwanda ubwo yazaga mu itanga rw’ibihembo bya RIMA.

Uyu munya Nigeria yakunze cyane iki kiganiro cy’aba bagore nyuma yo guhura na Isimbi Alliah wamamaye nka Alliah cool akakimubwiraho. Muri Kamena 2023 nibwo uyu Stanley azaba ari mu Rwanda mu gufata ibiganiro bya mbere by’iri tsinda ry’abagore.

Inkuru Wasoma:  BAMUCA AMAFARANGA KUGIRANGO ABONE UMUKUNZI KU MYAKA MAKUMYARI N’UMWE ARYAMIRA UMUSAYA UMWE

Uyu mugabo kandi mu minsi yashize amaze mu Rwanda yanakoraga ku mushinga wa filime ya Alliah cool iri hafi kujya hanze. Iri tsinda Kigali boss babes ririmo Alliah cool, Gashema Sylivie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette na Isimbi Model. Aba bose bahuriye ku kuba bazwiho kugira amafranga, kubaho ubuzima buhenze no gutura mu nzu zifite agaciro k’ama miliyoni menshi.

Aba kandi ubuzima bwa bamwe muri bo bufite aho buhuriye n’imyidagaduro kuko harimo n’abakinyi ba filime. Bamaranye igihe kinini kubera ko iyo bamwe muganiriye bavuga ko bamenyanye ari inkumi, bagaterana inkunga bakazamukana none ubu bafatwa nk’abagafashe, ibyo bikaba aribyo byatumye bishyira hamwe ngo bakorane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved