Iby’umukobwa uri gushinja umusore bakundanaga kwiyitirira kuba umusirikare akamwiba ibyo mu nzu yari yamutije

Umukobwa uri gukoresha amazina Asifiwe Liesse ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, aravuga ko hari umusore bakundanaga agakunda kuza kumusura kenshi yiyitiriye kuba ari umusirikare bikarangira amucucuye byose byo mu nzu yari yamutije. Imyirondoro Asifiwe yashyize hanze y’uwo musore urebeye ku ndangamuntu ye ni Kubwimana Eric wafatiye indangamuntu mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare.

Asifiwe yandikiye polisi na RIB agira ati “Muraho neza? Uyu musore twarakundanaga akajya aza kunsura akiyitirira ko ari umusirikare, rimwe na rimwe yarampamagaraga ngo nimuhe aho kuruhukira nkamwizera nkamutiza inzu yanjye akaba ari ho aryama kubera ko  nabaga ndi mu kazi, naratashye nsanga ibikoresho byanjye byose yabyibye.”

Uyu mukobwa Asifiwe yakomeje asaba izi nzego z’umutekano ko zamufasha zigakurikirana uyu musore, ati “Mumfashije mukamukurikirana mwaba mukoze kubera ko wasanga Atari njye njyenyine yaba yarabikoreye, agenda ababwira ko ari umusirikare hakaba hari n’abandi bameze nka njye.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rusubiza uyu Asifiwe ko yajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB imwegereye kugira ngo batangire babikurikirane.

Inkuru Wasoma:  Uko abakobwa batatu bacitse urupfu rwa Kazungu wicaga abakobwa akabashyingura mu nzu ye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved