banner

Iby’urupfu rw’abana babiri bavukana bapfiriye rimwe bikomeje gutera urujijo.

Abana babiri bo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera bapfuye urupfu rugiteye urujijo, nyuma yo gusigwa na nyina mu nzu iminota mike agiye mu gasantere yagaruka agasanga bose bashizemo umwuka. Ibi byabaye ahagana saa Mbili zijoro zo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yavuze ko uburyo abo bana bapfuyemo bukiri urujijo kuko nyina yabasize mu nzu akajya mu gasantere ka Nkanika kari aho hafi yagaruka agasanga bapfuye. Yagize ati “ Ni ibintu bibaye mukanya saa Mbili, batubwiye ko uwo mugore yasize abana mu nzu ajya guhaha mu gasantere agarutse asanga abana batari guhumeka, uyu munsi rero haguye imvura nyinshi, uwo mugore yahise ajya guhuruza umugabo we mu isantere n’abandi benshi baraza babakoraho basanga bapfuye.”

Inkuru Wasoma:  “Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu baturage bahise bakeka inkuba gusa ngo ntayigeze ikubita kuko ngo haguye imvura isanzwe nk’uko byemezwa n’abaturanyi babo. Yihanganishije umuryango wabuze abana, awizeza ko icyabishe kimenyekana.

Ati “ Turihanganisha uwo muturage n’umuryango we, turi kujyayo n’izindi nzego kugira ngo dukore iperereza tumenye icyishe aba bana, ikindi turi bubapime tumenye icyabishe kuko n’abanga barahari.” Gitifu Sebaarundi yavuze ko nibagerayo bagapima ndetse bakanabaza amakuru aribwo bashobora kumenya amakuru y’ibanze y’ikishe abo bana babiri. Source: igihe.

Amafoto: Ibyamamare byifatanije na Meddy mu guherekeza umubyeyi we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved