Usanase Bahavu Jeannete, ari kumwe n’itsinda rigizwe na bagenzi be berekeje mu gihugu cya Koreya y’epfo mu rugendoshuri ruzamara ibyumweru bibiri, aho bagiye kurahura ubumenyi ku mikorere ya filime muri icyo gihugu. Ni urugendoshuri Bahavu yajyanyemo n’abandi bantu 15 bafite aho bahuriye na sinema nyarwanda, aho bazarukorera mu migi ibiri yo muri Koreya y’epfo ariyo Busan na Seoul.
Bahavu na bagenzi be bahagurutse I Kigali tariki 19 Kamena 2023, aho berekeje muri icyo gihugu kimaze kubaka izina muri sinema kuburyo filime zikorerwayo zageze ku rwego mpuzamahanga. Zimwe muri filime zakunzwe cyane zaho harimo ‘Squid game, parasite, Train to Busan’ n’izindi.
Ni nyuma y’uko Bahavu aherutse kwegukana igihembo gikuru cya Rwanda International Movies Awards [RIMA] 2023, akaba anasanzwe afite ubunararibonye muri sinema nyarwanda, kuko afite amafilime ategura ndetse akagira n’urubuga rwe acishaho filime ze [aba.rw].