Uyu munsi ugeze ku isoko, ibirayi ni bimwe mu biribwa biri kuzamuka ijoro n’amanywa kuko hari naho bigeze ku 2000 Frw. Igiciro cy’ibirayi ahanini kiri gutandukana bitewe nuko umucuruzi yaranguye cyangwa se ubwoko bw’ibirayi,nkaho ibizwi nka Gikungu biri kugura 2000 Frw naho Kinigi 700 Frw cyangwa 600 Frw.
Ibi byatewe n’uko mu turere tw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba haturukaga umusaruro mwinshi w’ibirayi ariko ukaba warabaye muke,kubera iyo mpamvu byatumye, umusaruro wabonetse wiharirwa n’abahinzi ndetse n’imiryango yabo aho kuwujyana ku isoko.
Abahinzi bo mu karere ka Musanze basobanura ibi bavugako byatewe n’ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru niy’Iburengerazuba muri Gicurasi uyu mwaka.bavuga ko bari bafite ibirayi mu mirima ariko ibyinshi bigatwarwa n’amazi ibisigaye urubura rukabicoca, aho bahombye ku kigero cya 80%.
Ku mihanda ya Nyabihu aho byari bimenyerewe ko abahisi n’abagenzi bakeneye ibirayi babibona ndetse ku giciro cyo hasi, muri iki gihe kubihasanga ni tombola. Nko mu isoko rya byangabo ubu Kinigi nziza igura 700 Frw ku kiro, bityo rero buri wese akaba atakwigondera ibirayi.
Mu mujyi wa Kigali mu isoko rya Nyabugogo, umucuruzi akaba yabwiye itangazamakuru ko ibirayi bari gucuruza ari ibiri guturuka mu bihugu byo hanze nka Malawi ndetse na Tanzania,bikaba bivugwa ko ibirayi biva muri Maliwi bikajyanwa muri Tanzania aho abacuruzi b’abanyarwanda bajya kubirangura.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, nawe yemera ko umusaruro w’ibirayi imbere mu gihugu ari muke. Yavuzek ko aho azi hava ibirayi ari muri Uganda na Kenya. Agira ati”Malawi tugomba kureba koko niba bivayo”.
Nyamara umuhinzi w’intangarugero mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa, ku rwego rw’Igihugu akaba yavuze ko kuba ibirayi biribwa byarabuze ari ikimenyetso cy’uko n’imbuto zishobora kuba nke.yavuze ko amahirwe ahari ari uko kugeza ubu hari ibigega nka SFP ikigega kigerageza gukwirakwiza imbuto kikunganira abatubuzi ku giti cyabo.