Umugoroba umwe ubwo abanyeshuri bari bavuye ku ishuri, umwana w’umukobwa wiga mu kigo kimwe cy’i Kigali atashye, basaza be bamubonanye n’umusore bari bahagararanye ku muhanda, bageze mu rugo bamuregera ababyeyi babo, ibyo bikaba intandaro yatumye umwana yishyura amafaranga ya Lodge bikarangira ayisambanirijwemo.

 

Ni amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry ubwo yagaragazaga uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababyeyi ubabo bashobora kubigiramo uruhare, nk’uko byagendekeye uyu mwana nyuma y’igihano bamuhaye kubera gusa kumenya ko yari ahagararanye n’umuhungu.

 

Ababyeyi b’uyu mwana utujuje imyaka 18 bahise bamubwira ko ikintu kimutera bene iyo myitwarire ari imisatsi afite ndetse akaba yambara n’utujipo tugufi, bityo bagiye kumwogoshesha kandi bakamuha amafaranga akagura ijipo ndende, ndetse barabikoze asigarana uruhara bamuha n’amafaranga ibihumbi 6frw yo kugura ijipo.

 

Dr Murangira yagize ati “Umwana bwarakeye ageze ku ishuri abandi bana bamuha inkwenene bamuseka, kubera uruhara yari afite ku mutwe, ku buryo yahise agira ipfunwe aho kujya ku ishuri ahita ahamagara wa muhungu bamubonanye ngo bahure maze amubwire ibyamubayeho. Umuhungu yabwiye umukobwa ko nta mafaranga ya tike afite, kuko yari afite amwe bamuhaye ngo agure ijipo ndende, ayakoraho aha umuhungu, amusanga i Nyamirambo.”

 

Bamaze guhura umuhungu yabajije umukobwa impamvu atagiye ku ishuri, umukobwa amubwira ko byaba byiza bagiye ahantu hiherereye akabimubwira, muri bya bitandatu bamuhaye akuramo bitanu bishyura lodge baryamaniyemo, kandi uwo muhungu we ni mukuru mu gihe umukobwa ataruzuza imyaka 18.

 

Umukobwa yatashye bwije ageze mu rugo asanga bahangayitse kuko bari banamenye ko yavuye ku ishuri, mu gukeka ko ashobora kuba yasambanyijwe nibwo bamujyanye kumupimisha koko basanga yasambanyijwe, aribwo RIB yahise ifunga wa musore, kuko kuba uwo musore umwana w’umukobwa yaramwizeye ntabwo bimwemerera kuryamana na we kuko ari icyaha.

 

RIB yakebuye ababyeyi baha ibihano bikakaye abana badashyizemo inyurabwenge, ibabuza guhanana abana ibikomere bafite babita indaya n’ayandi mazina, kandi umwana akwiriye guhanwa mu buryo burimo kumwereka umutima w’urukundo, kuko bimwe mu bihano bitera abana kugumuka.