Umukinnyi wa filime w’Umunyakoreya, Lee Sun-kyun, wamamaye ku Isi cyane binyuze muri filime “Parasite” ndetse iza kumuhesha igihembo cya Oscar. Kuri uyu wa Gatatu ushize yasanzwe mu modoka yapfuye mu gisa nko kwiyahura, uyu mugabo yari afite imyaka 48 y’amavuko akaba yaragize ibihe byiza cyane mu mwaka wa 2019, ubwo filime yakinne yabaye iya mbere muri Korea y’Epfo.
Uyu mugabo apfuye nyuma y’uko yari aherutse guhatwa ibibazo na Polisi inshuro eshatu, aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, aho buri bazwa ryamaraga amasaha 19 muri weekend. Akaba yarasobanuye ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge ashutswe n’umukobwa ukora mu kabari.
Avuga ko uyu mukobwa yabimuhaga kugira ngo azabone uko abimukangisha (blackmail) nkuko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Yonhap. Umwe mu bakozi bashinzwe ubutabazi utifuje kumenyekana yabwiye Reuters ko abayobozi babonye Lee nyuma y’ubushakashatsi bwatangijwe na raporo y’umuntu wabuze.
Umuyobozi umwe muri Polisi, utifuje kumenyekana, niwe watangaje aya makuru y’urupfu rwa Lee, ko yasanzwe muri Parikingi iri muri seoul, nyuma y’uko asize ibaruwa iwe mu rugo ivuga ko arambiwe kubaho, nkuko byemejwe na Manager we.