Icyatumye rya tsinda ry’abagore b’abajejetafaranga ‘Kigali Boss Babes’ ritangira gucikamo ibice

Itsinda ry’abagore bamaze iminsi bari gukangaranya imbuga nkoranyambaga nka ‘Kigali Boss Babes’ batangiye gucikamo ibice, aho  uwitwa Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model abavamo rugikubita. Iri tsinda ryatangiye muri uyu mwaka aho byavuzwe ko uwitwa Alliah Cool ari we urihagarariye, bari baherutse gutangaza ko hinjiyemo Alice la Boss winjiye uyu Isimbi asohoka.

Amakuru avuga ko Isimbi Model yavuye muri iri tsinda kubera inshingano afite cyane iz’urugo kandi aba bose baririmo nta n’umwe ufite urugo abana n’umugabo, ariko akandi akaba yarasanze imikorere y’aba bagore atabasha kugendana nayo agahitamo kwikuriramo ake karenge.

Uwahaye Igihe amakuru yavuze ko yasanze aba bagore biberaho mu buzima bwo gutwika, mu gihe we ari umukristo ubarizwa mu muryango Woman Foundation Minisitries akaba no mu itorero Noble Family Church bityo akaba yarasanze hari ibikorwa by’aba bagore b’abajejetafaranga ‘Kigali Boss Babes’ byagongana n’imyizerere ye.

Amakuru avuga ko kandi hari n’ibindi bibazo bagiranye ahitamo kwitandukanya na bo, bakajya bakorana rimwe na rimwe ariko Atari ibya buri gihe. Ni mu gihe mu bikorwa bimaze iminsi bigaragaramo iri tsinda, Isimbi ntabwo yigeze agaragaramo, ndetse no ku rubuga twa Instagram rwabo bakaba baramukuyemo, nubwo bakomeza kumukurikira.

Inkuru Wasoma:  Umunyarwenya Rusine Patrick yasezeranye n’umugore we

Inkuru Wasoma:  Umugore Kecapu yambuye umugabo avuze uko yamuhemukiye n’uruhare umugabo yabigizemo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved